Karongi: Ikigega cy’ubuhunikiro bubakiwe kizabafasha guhunika umusaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya 28-01-2018 saa 09:13:39
Ubuhunikiro bwo muri Ruganda bufite ubushobozi bwo guhunika toni ziri hagati ya 2000 na 2500

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, buravuga ko ikigega cy’ubuhunikiro abaturage bubakiwe, kizabafasha kwirinda gusesagura umusaruro, mu rwego rwo guteganyiriza ejo hazaza.

Ubuhunikiro bwo muri Ruganda bufite ubushobozi bwo guhunika toni ziri hagati ya 2000 na 2500

Iki kigega cy’ubuhunikiro cyubatswe mu kagari ka Kabingo mu murenge wa Ruganda, gifite ubushobozi bwo guhunika toni ziri hagati ya 2000 na 2500 z’ibishyimbo n’ibigori, cyuzuye gitwaye amafaranga miliyoni 79.

Mwumvaneza Jean Nepomuscene, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda, avuga ko bafite umushinga witwa Saemaul Zero Hunger ugamije kurwanya inzara muri Ruganda, wafashije abaturage, aho buri muturage bamukorera amaterasi, bakamuha ifumbire mvaruganda, imborera n’imbuto, kugira ngo abashe guhinga agire umusaruro utubutse, abone ibyo arya n’ibyo ahunika.

Ati:“Ibyo twabonye bidahagije niho twashyizeho kiriya kigega cy’ubuhunikiro kugira ngo imyaka azavana kuri ariya materasi amaze kubyazwa umusaruro, koperative ishoboye izabashe kugura uwo musaruro bongere bawugurishe, ibyo bizafasha abanyaruganda guhahira ku mafaranga makeya”.

Biteganyijwe ko imyaka izajya yera abaturage bakayigurisha kuri iyo koperative, nitangira kuba mike ku isoko bongere bayigure kuri bwa buhunikiro ku mafaranga asumbye ayo bayitanzeho, ariko na none atangana n’ari ku isoko ryo hanze.

Gitifu Mwumvaneza yakomeje agira ati “Iki kigega nta bwo kizabura ibyo duhunika kuko tweza ibishyimbo n’ibigori kandi tumaze kugira amaterasi menshi, gusa nta bwo twari twasarura kuko ibihingwa biracyari mu murima tumaze guhinga hegitari zirenga 320 z’amaterasi”.

Musabyimana Innocent, umukozi wa ADRA-Rwanda, umushinga wakoze ayo materasi, avuga ko babanje kubungabunga ubutaka baca amaterasi, aho bari bafite intego yo guca amaterasi kuri hegitari 248 kandi bagomba no kuyabyaza umusaruro.

Ati “Inyubako yubatswe hateganywa ko umusaruro numara kuzamuka hagomba no kuba uburyo bwo kuwubika no kuwubungabunga, ni ko kubaka iki kigega gifite agaciro ka miliyoni 79 gifite ubushobozi bwo kubika toni hagati ya 2000 na 2500 byaturuka muri uyu murenge wonyine, umusaruro numara kwera”.

Hitimana Salomo, umwe mu baturage avuga ko ubu buhunikiro buzabafasha kujya bagurira imbuto hafi batagombye  gusiragira.

Ati:“Ubu buhunikiro buzadufasha gukusanya umusaruro uzava mu materasi turi gukorerwa twongere tuwugure hafi utanyagiwe utanamunzwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bagwire Esperence, avuga ko iyi nyubako y’ubuhunikiro ije ari igisubizo mu gufasha abaturage kwizigamira no guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.