Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Karongi: Hagiye kubakwa urwibutso rw’amateka ku baroshywe mu Kivu

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 01-05-2019 saa 09:24:19
Abarokotse Jenoside bafite abaguye mu kiyaga cya kivu barasaba ko hashyirwa monument

Ubuyobozi bw’Akarere ka karongi bufatanyije n’inzego zitandukanye bavuga ko buri gutekereza ahazashyira ikimenyetso cy’urwibutso rw’amateka ya Jenoside ku Kiyaga cya Kivu.

Ibiyaga, inzuzi n’imigezi ni hamwe mu habitse imibiri myinshi y’abatutsi bazize uko baremwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga muiliyoni mu mwaka wa 1994.

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi basaba ko ku Kiyaga cya Kivu yashyirwa urwibutso rw’amateka ya Jenoside, kuko hari Abatutsi bakijugunywemo.

Habyarimana Pierre Celestin ni umwe mu barokotse Jenoside bafite abantu babo baroshywe mu Kiyaga cya Kivu, avuga ko ari ngombwa ko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitwa I Nyamishaba hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Ati, “Abacu baguye mu Kiyaga cya Kivu turababura nta kizere dufite cya kuzabona imibiri yabo, monument (ikimenyetso cy’amateka) rero yaba aho ngaho mu rwego rwo kwibuka ko kiriya kivu kitubikiye imibiri y’abacu.”

“Twifuza ko monument yashyirwa i Nyamishaba cyangwa ahandi hantu hano mu cyahoze ari Kibuye kugira ngo n’uwaturuka hirya no hino azamenye y’uko aha ku kivu hari abacu bahaburiye ubuzima”.

Habyarimana Pierre Celestin asaba ko ku kiyaga cya kivu hashyirwa monument

Dr.Ernest Nsabimana umuyobozi wa IPRC Karongi avuga ko kiriya kifuzo ari igitekerezo kiza kandi ko bari bamaze iminsi babiganiriye na komite y’abacitse ku icumu.

Ati, “Ni ikintu twatangiye kuganiraho n’izindi nzego kuko birakwiye ko hariya hantu hajya amazina y’abantu baguye hariya kunkengero z’ikiyaga cya Kivu, abaguye mu kivu na Nyabishaba abantu bakajya kuhibukira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko iyo monument igomba kuhashyirwa kandi umwaka utaha ko izaba ihari.

Ati, “Nta n’ubwo ari ku Kiyaga cya Kivu gusa tugomba kumvikana n’abacitse ku icumu, CNLG tugafatanya kuko iki Kivu ni kinini cyane niba ari site imwe niba ari site ebyiri tugomba kubiganiraho kugira ngo tuhashyire ikintu kijyanye n’urwibutso.”

“Nta n’ubwo ari hano ku Kivu gusa hari na za Nyabarongo naho haguye abantu, yaba Nyabarongo mu gice cya Murambi no mu gice cya Murundi naho tugomba kuhashyira monument twumva tuzongera kwibuka umwaka utaha ibyo bimenyetso bihari”.

Habarugira Isaac, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Karongi nawe ahamya ko mu Kiyaga cya Kivu hagiye ubuzima bw’abatutsi benshi nawe agasaba ko hajya monument.

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.