Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Karongi: Hagiye gutezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku ikawa

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 19-03-2019 saa 14:54:40

Ikawa isanzwe ari igihingwa gifatiye runini igihugu mu bijyanye no kwinjiza amadovize.

Kuri ubu, ikawa igiye kurushaho kwamamara kuko igiye kujya isurwa mu buryo bw’ubukerarugendo.

Mu Karere ka Karongi by’umwihariko, byitezwe ko ba mukerarugendo bahatemberera bazajya berekwa n’ubwiza bw’ikawa.

Abimana Mathias uhagagarariye abikorera mu Karere ka Karongi, avuga ko ubukerarugendo bushingiye ku ikawa bushoboka.

Ati: “Dufite ikawa nziza n’Akarere ka Karongi kagira ikawa nziza, ni byiza kumenyekanisha ibyiza byayo binyuze mu bukerarugendo.”

Ahamya ko kumenyekanisha ikawa kuri ba mukerarugendo “byarushaho kuzamura imibereho myiza n’ubukungu.”

Yunzemo ati, “Ibyo rero bizazamura amafaranga mu gihugu, bizazamura ubushobozi bw’abahinzi, bizongerera agaciro k’ikawa, ubwiza n’ubwinshi.”

Abimana avuga ko muri Karongi n’ubundi bagira ibyitwa Coffee Tour; aho ba mukerarugendo batemberezwa mu Kiyaga cya Kivu, bakagezwa no ku gasozi bahinzweho ikawa bakayisura.

Ati, “Tugana ku gasozi gahinzeho ikawa tukayisura, tugafata ibyo kurya no kunywa, tukabereka, tukanabasobanurira ibyiza by’ikawa y’u Rwanda, bamara kunyurwa bakishyura serivisi bahawe bagataha”.

Ashishikariza urubyiruko guhinga ikawa kuko kuri ubu ihingwa n’abasaza, ngo bikomeje gutyo nta ho iterambere ryayo ryaba rijya.

Furaha Pascal umukozi w’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), avuga ko mu gukora uyu mushinga bafatanyije n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), bakorana n’amakoperative y’abahinzi b’ikawa bakaba bafite intego yo kongerera agaciro iki gihingwa mu bwiza no mu bwinshi, kikitabwaho guhera mu murima kugeza mu gikombe.

Ati: “Mu bindi bihugu ubukerarugendo bushingiye ku ikawa bwateye imbere buha abaturage bayihinga amafaranga menshi. Ni yo mpamvu natwe twatekereje ku bukerarugendo bwayo kugira ngo wa muhinzi uvuga ngo bampera ku giciro gitoya abone n’andi mafaranga aturutse ku bukerarugendo bushingiye kuri iki gihingwa”.

Furaha akomeza asobanura ko batekereje uburyo bahuza ubukerarugendo busanzwe n’ubukerarugendo bw’ikawa, bahuza amakoperative y’abahinzi b’ikawa, inganda ziyitunganya n’amahoteri yo mu Ntara y’Iburengerazuba kugira ngo mukererugendo naza bamukorere ikawa y’u Rwanda.

Abahinzi b’ikawa na bo bavuga ko ubukerarugendo kuri iki gihingwa nibutangira buzabateza imbere.

Ubukerarugendo bushingiye ku ikawa buzatuma iki gihingwa kirushaho kugira agaciro ( Foto Archives)

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.