Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Karongi: Biyemeje guharanira uburenganzira bw’umwana barwanya ihohoterwa mu miryango

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Jun 5, 2018

Bamwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Gashari, Rugabano na Murambi, mu karere ka Karongi bafatanyije n’izindi nzego biyemeje guharanira uburengenzira bw’umwana barwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Rose Gakwandi washinze Association Mwana Ukundwa akangurira abantu bose kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana (Foto Dusingizumuremyi V)

Babitangaje mu bukangurambaga bwateguwe n’Association Mwana Ukundwa, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana. Nyiranshuti Jaqueline, ni imwe mu banyeshuri biga muri G.S Muhororo, avuga ko yasobanukiwe uburyo agiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Ati: “Nari nzi ko iyo umwana ariye biba bihagije ntazi ko kumwishyurira mituweli ari ngombwa, ubu ngiye gushishikariza ababyeyi kujya bubahiriza uburenganzira bw’umwana, namenye ko umwana yandikishwa mu bitabo by’irangamimere akivuka, agahabwa izina ritamutesha agaciro, akagaburirwa akavuzwa n’ibindi.”

Umazimpumu Revis yiga muri G.S Rugabano avuga ko hari igihe yahohoteraga umuvandimwe we atazi ko ari ihohoterwa ari kumukorera. Ati: “Ubu sinzongera gukubita umwana kuko namukubitaga ntazi ko ndi kumukorera ihohoterwa, ubu ngiye gushishikariza bagenzi bange binyuze mu maclub ko umwana atagomba guhohoterwa nzabyigisha n’ababyeyi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali Rukesha Emile avuga mu murenge ayobora hari hamwe hagaragara ihohoterwa rikorerwa abana ariko ko bagerageza kubirwanya binyuze mu mugoroba w’ababyeyi. Ati: “Hari ahagenda hagaragara ihohoterwa mu miryango ariko tugerageza kubirwanya dukoresheje inzego z’abagore, umugoroba w’ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa”.

Nkurikiye André, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ukorera mu mushinga wo kuzamura no guteza imbere imiryango nyarwanda itari iya Leta no kuyitera inkunga kugira ngo ibashe kuvugira abaturage, avuga ko hirya no hino mu gihugu hari abana bahohoterwa, abaterwa inda zitateguwe, abashorwa mu buraya, abacuruzwa n’ibindi. Ati: “Mwana Ukundwa yashatse gukemura icyo kibazo binyuze mu gufasha imiryango nyarwanda abana barererwamo kugira ngo iyo miryango abe ari yo ibagira inama n’uko bakwitwara”.

Rose Gakwandi washinze Association Mwana ukundwa avuga  ko muri Karongi bahamaze imyaka 18, batangiye basubiza abana mu mashuri aho bafite abarangije n’abiga kaminuza.  Bakaba bafasha mu kurwanya amakimbirane yabuza umwana uburenganzira bwe, barwanya icyorezo cya Sida bakangurira ababyeyi kwivana mu bukene no kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya. Ati: “Dushyigikira uburezi, dukangurira ababyeyi batarasezerana byemewe n’amategeko gusezerana, dukangurira ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ariko byose tubigeraho dufatanyije n’urubyiruko.”

Yavuze ko muri uyu mwaka abana 118 bari barataye amashuri basubijwe mu ishuri. Association Mwana Ukundwa ni umuryango watangiye mu 1995 ukorera mu karere ka Huye, Gisagara, Kayonza na Karongi.