Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Karongi: Bahamya ko kwibuka ari umwanya mwiza bamenyeramo ukuri kuri Jenoside

Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

Ku ya Apr 10, 2018

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, cyane cyane urubyiruko, bavuga ko kwibuka ari umwanya mwiza wo kuvugisha ukuri ku mateka yaranze igihugu, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuyamenya, bityo bibafashe gutegura ahazaza heza.

Ni ubutumwa batangiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Gashari muri aka karere ka Karongi.

Bahamya ko kwibuka bibabera umwanya mwiza wo kugaruka ku mateka yaranze u Rwanda no gufata ingamba zo kwirinda icyateza umwiryane mu banyarwanda

Rukundo Jean Pierre, umwe mu baturage bo muri uyu murenge, avuga ko kwibuka bituma bamenya amateka nyayo yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, bikabafasha gufata ingamba zo kwirinda ko yakongera kubaho.

Ati: “Ndi urubyiruko, Jenoside yabaye ntari navuka, iyo nitabiriye ibiganiro muri iki gihe cyo kwibuka menya umwihariko wa Jenoside n’aho itandukaniye n’ubundi bwicanyi”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gashari Rukesha Emile, na we avuga ko kwibuka ari umwanya buri wese amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati: “Kwibuka uyu aba ari umwanya wo kugira ngo buri wese amenye ukuri ku mateka y’igihugu cyacu, buri wese amenye ukuri ku byabaye hano iwacu, uko Jenoside yakozwe, buri wese azirikane ko Jenoside yabaye mu gihugu cyacu itazongera kubaho ukundi.

Muri iki cyumweru turasabwa nk’Abanyarwanda kuzirikana inzira y’umusaraba n’uko abacu bishwe bazira uko baremwe, iyo tubizirikana rero tugomba guharanira kubaka igihugu cyacu no kumenya amateka mabi yatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi, tukimakaza ubumwe, aho twese intumbero yacu ari ukwiheraho twiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu”.

Yadusoneye Euphrasie, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu murenge wa Gashari, ahamya ko n’ubwo Jenoside yabasize ahabi, ariko baharanira kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira kwiteza imbere.

Ati: “Ninge wasigaye ngenyine mu muryango w’iwacu, mpora mparanira kwiteza imbere nkora imirimo y’amaboko kugira ngo abanyiciye batazambona nsabiriza, ibanga ni ukumenya Imana.

Ubu mfite ishyamba ritajya munsi y’amafaranga miliyoni esheshatu, abarokotse Jenoside ndabagira inama yo kwirinda gutakaza ibyiringiro, birinda ibiyobyabwenge no kwishora mu busambanyi”.

Umuyobozi w’Umuryango Ibuka mu murenge wa Gashari, Kaberuka Francois, avuga ko kwibuka ari ugusubiza agaciro abakambuwe, kandi ko abarokotse Jenoside bibuka biyubaka.

Ati: “Tugomba kubasubiza agaciro batswe kandi igihe cyose tuzahora tubibuka, abarokotse Jenosede nta bwo bicaye baribuka biyubaka, tugomba kugaragaza ibimenyetso bya Jenoside hubakwa inzibutso zigaragariza umuntu wese amateka, turasaba ko amadini n’amatorero nayo yashyiraho urukuta ruriho amazina y’abari abayoboke babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi”.