Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Karongi: Abaturage bihagije mu biribwa ku kigero gisaga 85%

Yanditswe na admin

Ku ya 26-10-2017 saa 14:37:05

Tariki ya 26 Ukwakira 2017 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwihaza mu biribwa, mu Rwanda uwo munsi ukaba wizihirizwa mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba nka kamwe mu kagaragaza ibipimo bya 85% mu kwihaza mu biribwa kw’abaturage bako kabikesheje kwitabira ubuhinzi bw’ibiribwa bitandukanye by’umwihariko urutoki.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere muri ako karere Gahutu Anastase yagiranye n’Imvaho Nshya, ashimangira ko kwizihiza umunsi wahariwe ibiribwa ku baturage ba Karongi ari ngombwa kuko abari hagati ya 85% na 90% bihaza mu biribwa kubera ubuhinzi bamaze kugira umuco.

Ashingiye ku mwaka wa 2016 avuga ko ibikorwa by’ubuhinzi nk’ibitunze abaturage benshi b’Akarere ka Karongi wagenze neza kuko mu bihingwa nk’urutoki hatewe intambwe mu kuruvugurura kandi bigirwa umuco ku buryo ubu bihaza kandi bakaba baratangiye no gusagurira utundi turere, ibigori hakaba harahinzwe hegitari 300 mu gihembwe k’ihinga B 2016 mu gihe igihembwe k’ihinga A hahinzwe hegitari 350.

Mu bindi bihingwa byiganje muri ako karere bifasha abaturage kwihaza mu biribwa harimo ibishyimbo, imyumbati n’ingano.
Gusa ntareka kugaragaza imbogamizi zikibangamiye abaturage zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no kuba bumwe mu buso bwahinzweho ibigori bwarafashwe na nkongwa ariko iza kurwanywa.

Indi mbogamizi Gahutu agaragaza ni iy’ubutaka busharira bw’ako karere ka Karongi ariko anatangaza uruhare rw’akarere mu guhangana n’izo mbogamizi kugira ngo gafashe abaturage gukomeza kongera umusaruro bihaza mu biribwa.
Agira ati “Dufasha abaturage kubona ishwagara bashyira mu mirima yabo kuko ubutaka bwaho busharira, tubafasha no gukora amaterasi y’indinganire kuko afasha kugabanya ubwo busharire mu butaka ndetse tukabafasha kubona imbuto z’indobanure n’ifumbire.

Kubera imihindagurikire y’ibihe, twagerageje kugurira abahinzi utumashini 40 tuvomerera muri uyu mwaka wa 2016 buri murenge uko ari 13 igize akarere uhabwa utugera kuri 3 kugira ngo bakomeze bahinge mu bihe byose uko ari bitatu. Mu by’ukuri nahamya ko ibyo byose biri mu byatumye umuturage wa Karongi abasha kwihaza mu biribwa n’ubwo bitaragera ku kigero kiza cyo gusagurira ahandi nk’uko byifuzwa”.

Gahutu anasaba abo baturage ba Karongi cyane cyane abakora ubuhinzi kurangwa n’umuco wo gukora ubuhinzi bwa kijyambere, ubuhinzi bw’umwuga, bakava mu buryo bwa gakondo, bitabira gukoresha amafumbire, guhingira ku gihe ndetse bakanasura imirima yabo kenshi, bakajya banitegura ikirere ko gishobora kubahinduka bityo bikababera intandaro yo gufata ingamba zituma bahangana na cyo ntibihagarike ibikorwa byabo. Anasaba abo bahinzi kwegera ubuyobozi kugira ngo bubahe imashini zivomerera kugira ngo bakomeze kurushaho kwihaza mu biribwa.

Sinamenye Claude utuye muri Karongi yishimira gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwihaza mu biribwa, kuko byongerera intege abaturage bakabasha kubyaza umusaruro ibyo bakora hifashishijwe inama nyinshi zitangwa kuri uwo munsi. Avuga ko Karongi itakiri akarere karangwamo inzara nk’uko byahozeho, ahubwo kahindutse ikigega k’igihugu cya bimwe mu bihingwa kuko kagemurira n’utundi turere kandi nta muturage ukiburara.

SEZIBERA ANSELME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.