Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Karekezi avuga ko nta cyamubuza kugaruka gutoza mu Rwanda

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 04-02-2019 saa 08:41:01
Karekezi Olivier

Karekezi Olivier Fils wabaye rutahizamu ukomeye w’Amavubi, wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, arahamya ko igihe cyose yabona ikipe bumvikana yagaruka gutoza mu Rwanda.

Ibi yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya muri iki gihe ari mu mu Rwanda, mu kiruhuko kizarangira tariki 15 Gashyantare 2019.

Yagaragaye ari kumwe n’umugore we ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0, mu irushanwa ry’intwari.

Karekezi yabanje guhakana amakuru avuga ko yaje kumvikana n’ikipe ya Police FC kugira ngo asimbure umunya-Zambia Albert Mphande.

Ati “Naje mu kiruhuko gusura umuryango n’igihugu, nari nkumbuye u Rwanda; nta bwo naje kubera hari ikipe navuganye nayo, naje mu biruhuko bisanzwe. (Ibyo bya Police FC) nta byo nzi n’aho byavuye, ababivuga ni igitutu baba bashaka gushyira ku mutoza, ariko nta bwo nigeze mvugana n’abayobozi ba Police FC.”

Yasobanuye ko kuva yatandukana na Rayon Sports muri Werurwe 2018, yasubiye muri Suwede yongera kugirirwa ikizere cyo kuba umutoza wungirije wa Råå Idrottsförening yo mu kiciro cya gatatu ari na yo yaje aturutsemo ubwo yazaga bwa mbere mu Rwanda.

Karekezi avuga ko yumva yazagaruka gutoza mu Rwanda mu gihe cyose yabona ikipe imuha akazi.

Ati “Nge ubu mfite kontaro, nsigaje umwaka umwe muri ibiri nari nasinye, hagize ikipe navugana nayo, twakumvikana, nakumva hari ibyo bampa nshaka, nta kibazo, nta cyambuza kuza gutoza mu Rwanda, kuko ni mu rugo.”

Uyu mutoza ntiyahiriwe n’amezi arindwi yamaze muri Rayon Sports aho yabanje gutwara ibikombe bine nyuma aza guhura n’uruhurirane rw’ibibazo birimo gutakaza uwari inshuti ye nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, afungwa akekwaho kugambanira ikipe y’igihugu Amavubi.

Karekezi Olivier Fils wavutse tariki 25 Gicurasi 1983, yamenyekanye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu makipe atandukanye nka; APR FC (1998-2004), Helsinborg (2005-2007), Hamarkameratene (2007-09), Östers IF (2010-2011), APR FC (2011-12), Club athlétique Bizertin (2012-13), Trelleborgs FF (2014) asoreza muri Råå Idrottsförening, ikipe atoza kugeza ubu. Afite impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’inshyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Karekezi Olivier

 

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.