Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Karekezi akeneye ko abanyamahanga bahanganira umwanya muri Rayon Sports

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jan 18, 2018

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Karekezi Olivier avuga ko kugura abanyamahanga benshi bizazamura guhanganira umwanya wo kubanza mu kibuga.

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi ukeneye ko abanyamahanga bahanganira umwanya muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports ifite abanyamahanga barindwi barimo Ismaila Diarra na Tidiane Kone bo muri Mali, Nahimana Shassir, Hussein Chabalala na Kwizera Pierrot bakomoka i Burundi, Chris Mbondi ukomoka muri Cameroun na Mugume Yasin wo muri Uganda. Kuri aba hakaba hashobora kwiyongeramo Janvier Besala Bokungu wo muri RDC.

Nubwo Rayon Sports ikomeje kwigwizaho aba banyamahanga, amategeko ya shampiyona y’u Rwanda avuga ko ikipe igomba kugira gusa abanyamahanga batatu bajya mu bakinnyi 18 babanza mu kibuga.

Umutoza w’iyi kipe, Karekezi Olivier agaragaza ko abantu badakwiye kwiyibagiza ko Rayon Sports ifite imikino y’ Afurika aho iyi kipe igomba kwitwara neza. Ati  ”Nta kibazo dufite kereka iyo tugura abanyamahanga tutari busohoke. Dushaka kwitwara neza mu mikino y’Afurika  kandi nibaza ko niba ufite abanyamahanga batanu, batandatu, barindwi ni ukuvuga ngo bose bagomba gukora kugira ngo haboneke batatu bashobora gukina muri shampiyona. Ni yo mpamvu usanga abakinnyi ba hano birara, bavuga bati turi abanyamahaga batatu, isaha n’isaha twakina”.

Uyu mutoza agaragaza ko aba bakinnyi bagomba gukora cyane kugira ngo biyereke abafana mu myitozo, kugira ngo baharanire kubona umwanya no mu mikino ya shampiyona. Ati “Uzajya akina ni uzaba ahagaze neza, umukinnyi uzajya ugaragaza ko mu cyumweru yakozemo imyitozo  akigaragaza agomba kubanzamo. Utazakora azajya ajya muri Sitade, batatu beza bazajya bakina. Icyo dushaka ni uko tugomba kubaha imyitozo bakaba bari mu bihe byabo  ku buryo tuzitwara neza mu mikino y’Afurika.”

Iyi politike yo kugura abanyamahanga yaherukaga kuba muri Rayon Sports mu myaka ya kera gusa nta tegeko ry’abanyamahanga ntarengwa ryabagaho. Ni yo mpamvu ari ukubacunga neza mu kwirinda ko bashobora kujya bahembwa badafasha ikipe.