Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Karate: u Rwanda rwegukanye imidari ibiri mu mikino y’Afurika y’urubyiruko 

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 28, 2018

Niyitanga Halifa mu bahungu na Umunezero Jovia mu bakobwa baserukiye u Rwanda  mu mukino wa Karate, bitwaye neza begukana imidari  mu mikino y’Afurika y’urubyiruko “Youth African Games 2018”, yaberaga i Alger muri Algeria kuva tariki 18-28 Nyakanga 2018.

Niyitanga Halifa wahesheje ishema igihugu yegukana umudari w’Umuringa mu mikino y’Afurika y’urubyiruko

Niyitanga ufite imyaka 18 y’amavuko yabigezeho nyuma yo kuba uwa 3 mu  kurwana  “Kumite” mu kiciro cy’abafite ibiro 61 akaba yaratsinze Obissa David wo muri Gabon. Muri iki kiciro  Edari Oussama wo muri Maroc ni we wegukanye umudari wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere naho Terimbere Elvis w’ i Burundi aza ku mwanya wa kabiri.

Niyitanga wegukanye uyu mudari nta bwo byamubereye inzira yoroshye kuko yari yatangiye neza mu ijonjora ry’ibanze atsinda Marques Lucas wo muri Cap Vert, gusa nta bwo yaje guhirwa mu kiciro kisumbuyeho kuko yatsinzwe na Terimbere Elvis wo mu Burundi.

Nyuma yo guhabwa andi mahirwe yo gusubiramo yaje gukora iyo bwabaga atsinda Djido Jeffrey Ken Sedjro wo muri Bénin ari na byo byamuhesheje amahirwe yo guhatanira umwanya wa 3 muri iyi mikino.

Niyitanga ushimira abatoza na federasiyo n’abandi baba baragize uruhare kugira ngo bitabire aya marushanwa yatangaje ko yishimiye kuba yegukanye umudari w’Umuringa muri iyi mikino yitabiraga ku nshuro ye ya mbere.

Yagize ati “Kuri ge kubera ko ari ubwa mbere nitabiriye iyi mikino ndumva ari ibintu byiza cyane kandi bigiye kunyongera izindi mbaraga ni urugendo rudufasha no kuzagera ahandi hisumbuyeho”.

Umunezero Jovia mu kiciro cy’abakobwa  na we yegukanye umudari wa  Feza nyuma yo gutsindwa na Chanjai Fatima Zahra wo muri Maroc ku mukino wa nyuma  mu kiciro cy’abatarengeje ibiro 59 mu kurwana”Kumite”.

Umunezero Jovia wegukanye umudari wa Feza

Mu ijonjora ry’ibanze yatsinze Swart Mayvonne Neeldje wo muri Namibie, mu kiciro gikurikiraho atsinda Raad Selma wo muri Algérie.

Mu kiciro cyo kwiyereka “Kata”, Shyaka Kaberuka Victor nta bwo yitwaye neza kuko mu ijonjora ry’ibanze yatsinzwe na  Bourahmoun Riad wo muri Maroc naho mu gusubiramo  atsindwa na Olorunmbe Oluwaseun wo muri Nigeria.

Shyaka Kaberuka Victor mu kiciro cyo kwiyereka “Kata” ntabwo yabashije kwegukana umudari