Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Karate: Ntabwo u Rwanda ruragera ku rwego rwo kwitabira imikino Olempike-Uwayo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-01-2018 saa 08:12:10

Mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020 ni bwo bwa mbere hazakinwa umukino njyarugamba wa Karate  unakomoka muri ki gihugu  ariko ukaba umaze gukwirakwira ku isi hose.

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene utangaza ko u Rwanda rutaragera ku rwego rwo kwitabira imikino Olempike muri Karate

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Uwayo Theogene yatangarije Imvaho Nshya ko   bigoye ku Rwanda kuba rwakwitabira iyi mikino. Ati “Ibisabwa kugira ngo umuntu abone itike biragoye cyane, ntabwo turagera kuri urwo  rwego gusa dufite intego yo gukomera no gutera imbere cyane muri  Afurika”.

Yakomeje avuga ko iyi mikino yitabirwa n’ibihugu bikomeye cyane muri uyu mukino  kandi  ibihugu bishakira itike mu migabane yabyo. Ati “Ntabwo rwose twiteguye  kuba  twabona itike ahubwo ubu ni ugukora cyane tukitwara neza muri Afurika”.

Uwayo wabaye umubitsi muri Komite Olempike y’u Rwanda yashimangiye ko  gutegura abakinnyi bakwitegura imikino Olempike bisaba nibura imyaka 6. Ati “Ubu dukwiye  gutangira gutegura abazitabira imikino Olempike ya 2024”.

Perezida wa  FERWAKA  yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko ubu barimo gutegura shampiyona y’Afurika igomba kubera mu Rwanda muri Nzeri 2018 aho avuga ko  bavuganye na Minisiteri y’Umuco na Siporo   kandi ikaba yarabemereye ubushobozi bwo gutegura ikipe kandi bizera ko mu mezi 7 asigaye bizagenda  neza.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.