Karate: Niyitanga afite  intego yo kuzegukana umudari muri shampiyona y’isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 22, 2019

Niyitanga Halifa ukina umukino wa Karate nyuma yo kwegukana umudari muri shampiyona y’Afurika ndetse no mu mikino y’Afurika y’urubyiruko yihaye intego  yo gukomeza kwitwara neza akazegukana umudari muri shampiyona y’isi.

Niyitanga Halifa (ubanza ibumoso) ubwo yegukanaga umudari wa Feza muri shampiyona y’Afurika yabereye mu Rwanda

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Niyitanga Halifa  yavuze uko yatangiye gukina uyu mukino wa Karate ndetse n’intego  yifuza kugeraho.

Niyitanga ni muntu ki?

Niyitanga Halifa yavukiye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Kinamba muri 2001. Ni umwana wa 3 mu bana 5 ba Semana Issa na Mukashyaka Salima. Kuri ubu batuye Kagugu mu murenge wa Kinyinya.

Niyitanga  ubu ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye muri GS Gisozi I mu ishami  ry’icyongereza, igiswayire n’ikinyarwanda.

Yatangiye gukina Karate kubera ibyo yarebaga muri filime

Niyitanga Halifa  atangaza ko akiri muto yakundaga kureba filime  z’imirwano ari naho yakundiye Karate, umukino njyarugamba ufite inkomoko mu Buyapani.

Nyuma yaje kujya kwiga muri GS Kagugu asanga  bakina  atangira gutyo nawe. Ati “Ni nko muri 2012 ni bwo natangiye gukina ariko naje gusanga ari impano yange”.

Yakomeje avuga ko icyamuteye imbaraga ari uko n’ababyeyi be bari bamushyigikiye. Niyitanga avuga umutoza wamutoje bwa mbere,  Habakwizera Antoine n’ubu bakiri kumwe  mu ikipe ya Flying Eagle KC aho bakorera imyitozo muri Salle  y’akagari  ka Kagugu.

Mu irushanwa rye rya mbere yegukanye umudari

Muri 2014 ubwo habaga irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino  wa Karate mu Rwanda « FERWAKA »   ku nkunga y’Imbuto Foundation, Niyitanga Halifa yegukanye umwanya wa 3 ahabwa umudari w’Umuringa.

Nyuma yakomeje gukina amarushanwa y’imbere mu gihugu aho  nabwo yakomeje kwitwara neza mu kiciro k’ingimbi « Junior ».

Muri Nyakanga 2018 ni bwo yakinnye  irushanwa rye rya  mbere hanze y’igihugu ubwo yitabiraga  imikino y’Afurika y’urubyiruko “Youth African Games 2018” yaberaye  i Alger muri Algeria.

Niyitanga Halifa ubwo yari amaze guhesha ishema igihugu yegukana umudari w’Umuringa mu mikino y’Afurika y’urubyiruko yabereye muri Algeria

Muri iyi mikino yitwaye neza yegukana  umudari w’Umuringa mu  kurwana  “Kumite” mu kiciro cy’abafite ibiro 61 akaba yaratsinze Obissa David wo muri Gabon.

Avuga ko byamugoye cyane kuko bwari ubwa mbere akinnye irushanwa hanze y’igihugu ku rwego mpuzamahanga. Ati « Kubera ubunararibonye buke byabanje kutugora  cyane ariko umutoza Nkuranyabahizi Noel twari kumwe aradufasha cyane birangira  nitwaye neza negukana umudari ».

Niyitanga Halifa ari kumwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Nkuranyabahizi Noel muri Algeria mu mikino y’urubyiruko

Niyitanga avuga ko yari  yatangiye neza mu ijonjora ry’ibanze atsinda Marques Lucas wo muri Cap Vert, gusa ntabwo yaje guhirwa mu kiciro kisumbuyeho kuko yatsinzwe na Terimbere Elvis wo mu Burundi waje kwegukana umwanya wa kabiri.

Nyuma yo guhabwa andi mahirwe  yo gusubiramo yaje gukora iyo bwabaga atsinda Djido Jeffrey Ken Sedjro wo muri Bénin ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo guhatanira umwanya wa 3 muri iyi mikino atsinda  Obissa David wo muri Gabon.

Niyitanga Halifa nyuma y’ukwezi kumwe yitabiriye shampiyona y’Afurika mu mukino wa Karate mu kiciro cy’abakinnyi bakuru, ingimbi n’abangavu African Seniors & Juniors Karate Championships 2018” yabereye mu Rwanda kuva  tariki 28 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018.

Muri iri rushanwa   yegukanye umudari wa Feza mu kiciro cy’abatarengeje ibiro 61.

Kuri we avuga  ko kuza mu bakinnyi bagombaga guhagararira u Rwanda byamushimishije cyane. Ati « Numvaga  ko ngomba guharanira ishema ry’igihugu cyanjye ubundi nkora imyitozo birakunda negukana n’umudari .»

Yakomeje avuga ko byari ibyishimo  ku muryango  ndetse n’igihugu cyabafashije mu kwitegura. Ati « Kuko twari dushyigikiwe  kandi  turi n’iwacu byatumye tugira  imbagara n’ishyaka ryo gukora cyane tubasha  kwitwara neza. »

Afite intego yo kuzegukana umudari muri shampiyona y’isi

Niyitanga watangiye yitwara neza mu kiciro cy’abakiri bato  avuga ko yihaye intego yo  gukomeza gukora cyane ku buryo mu myaka iri mbere yazegukana umudari muri shampiyonay’isi.

Akomeza anavuga ko abakinnnyi bakwiye kubona amarushanwa menshi  hanze y’igihugu kugira ngo  bagire ubunararibonye bwatuma bitwara neza mu marushanwa akomeye nka shampiyona y’isi.

Ati « Byaba byiza tugiye tubona amarushanwa atandukanye hanze y’igihugu kuko bituma ubunararibonye buzamuka ku buryo umuntu yakwizera ko no mu marushanwa akomeye nka shampiyona y’isi yakwegukana  umudari. Intego yange mfite ni ukwegukana umudari muri shampiyona y’isi kandi ndumva bizashoboka. »

Ubu Niyitanga arimo gukora iki ?

Niyitanga Halifa  atangaza ko ubu muri iyi minsi ari ugukurikirana amasomo ariko  anakomeza imyitozo kuko bakora buri munsi nyuma y’amasomo. Akomeza vuga kandi ko  gukina Karate ntacyo bibangamira ku myigire ye  ahubwo ko bimufasha kwiga neza.

Inama atanga

Niyitanga avuga ko mbere yari azi ko umukino wa Karate ari ukurwa  kuko yawugiyemo azi uko uzajya umukoraho wese azajya ahita amukubita gusa akiwutangira yaje gusanga bigisha imyitwarire myiza n’ikinyabupfura.

Ati « Nasanze uyu mukino ari mwiza kuko batwigisha uko tugomba kwitwara ntawe dusagarariye kandi tukirinda ingeso mbi ».

 N’ubwo yumva atari vuba cyane, Niyitanga Halifa ufite imyaka 18 y’amavuko  avuga ko igihe azaba ahagaritse gukina uyu mukino wa Karate azaba umutoza akazamura abana  anabafasha gukunda umukino nabo bakazagera ku rwego  rwiza.