Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Karate: Ibihugu 23 ni byo bishobora kwitabira imikino y’Afurika  igiye kubera mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 23, 2018

Kuva tariki 28 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018 mu Rwanda hazabera  imikino y’Afurika  muri Karate mu kiciro cy’abakinnyi bakuru, ingimbi n’abangavu African Seniors & Juniors Karate Championships 2018”.

Ku Intare Conference Arena ahazabera shampiyona y’Afurika mu mukino wa Karate

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera muri Salle  “Intare Conference Arena” i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Uwayo Theogene mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yatangaje ko imyiteguro yo kwakira iri rushanwa igeze ku musozo kandi  ko biteguye neza. Yakomeje avuga ko kugeza ubu ibihugu 23 ari byo bimaze kwemeza ko bizitabira  iri rushanwa. Muri rusange rizagaragaramo abantu barenga 400.

Akomeza avuga ko tariki 25 Kanama 2018 ari bwo ibihugu bimwe bizatangira kugera mu Rwanda. Ati “Ibihugu bimwe  byanamaze gufata aho bizacumbikira abakinnyi babyo kuko burya bariyishyurira”.

Uwayo avuga ko nk’igihugu cyakiriye irushanwa bafasha muri byose abaturutse mu ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi no muri Afurika.

Ibikoresho bizifashishwa byarabonetse

Perezida wa FERWAKA, Uwayo avuga ko muri aya marushanwa hakoreshwa ibikoresho byemewe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi  birimo Tapis zikinirwaho  n’ibindi. Akomeza vuga ko  ibi bikoresho  bihari.  Uretse ibi bikoresho hari n’ibindi byatanzwe n’u Buyapani  bikaba bizifashishwa mu gutunganya aho amakipe azajya akorera imyitozo mbere y’irushanwa.

Abakinnyi 30 ni bo bazaserukira u Rwanda

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene atangaza ko  ikipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura muri Mata 2018 aho  batangiranye abakinnyi 60 ubu bakaba basigaranye 30 ari bo bazaserukira u Rwanda. Aba bakinnyi bakaba bari mu mwiherero  muri Hoteli  La Palisse  Nyandungu ari naho bakorera imyitozo  kabiri ku munsi.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda mu myitozo

Aba bakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abakiri bato “Juniors” n’abakuru “Seniors” mu bahungu n’abakobwa. Bakaba barimo abazakina  mu kwiyereka “Kata” no kurwana “Kumite” mu byiciro by’ibiro bapima.

Abazaserukira u Rwanda bafite intego yo kwitwara neza

Umwe mu bakinnyi bamaze igihe  bakinira ikipe y’igihugu, Nsabimana Alain Paul yatangaje ko nk’abakinnyi biteguye neza akaba anashimira ubufasha babonye bwa Leta binyuze muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.  Akomeza avuga ko  gukinira iri rushanwa mu Rwanda ari kimwe mu bizabafasha we na bagenzi be kwitwara neza akaba asaba abakunzi b’uyu mukino  n’Abanyarwanda muri rusange kuzaza kubashyigikira ko nabo biteguye kubashimisha bitwara neza.

Iri rushanwa hatangwa imidari n’ibikombe bishwaka n’igihugu cyakiriye nk’uko Perezida wa FERWAKA  abitangaza gusa nta mafaranga abiherekeza. Iri rushanwa kandi rizatanga amanota ashingirwaho mu gukora urutonde runagenderwaho mu gutoranya ibihugu bizitabira amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi harimo n’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2020.