Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Karate:  Hasojwe amahugurwa yagenerwaga abana mu biruhuko

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 10-01-2019 saa 16:19:26
Mu gusoza gahunda y'amahugurwa mu biruhuko, abana bararushanyijwe abitwaye neza bambikwa imidari.

Ishuri ryigisha umukino wa Karate “The Champions Karate Academy”, tariki 05 Mutarama 2019 ni bwo ryasoje amahugurwa yari agenewe abana mu biruhuko The Best Holidays Karate for Children”  aho bigishwaga umukino wa Karate.

Aya mahugurwa  yari yatangiye tariki 15 Ugushyingo 2018 yasorejwe kuri Sports View Hotel i Remera aho yari yateguwe  n’iri shuri rifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”.

Abana bagera kuri 98 ni bo bitabiriye iki gikorwa cy’amahugurwa   bakaba bari mu byiciro by’imyaka itandukanye  guhera ku myaka 5 kugeza kuri 16. Bakaba barimo abahungu 57 n’abakobwa 41 biga mu byiciro by’amashuri binyuranye  kuva mu kiciro k’incuke kugeza ku biga mu mashuri yisumbuye.

Aba bana Kandi bafite kuva ku mukandara w’umweru kugeza ku mukandara w’umukara. Tariki 22 Ukuboza 2018 hakaba harabaye  igikorwa cyo guha ikizamini aba bana kugira ngo bazamurwe mu ntera.

Muri iyi gahunda y’ibiruhuko aba bana bakinnye n’indi mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Badmiton ndetse no kubyina bya gakondo.

Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu akaba ari nawe washinze iri shuri yatangaje ko aya mahugurwa yari agamije kwigisha abana Karate igezweho (Karate Olympic) kuko iherutse kwemezwa nk’umwe mu mikino izakinwa mu mikino  Olempike izabera mu gihugu cy’u Buyapani muri 2020 ari naho ukomoka. Ikindi kandi abana bigishijwe indangagaciro za Olempike n’iz’umuco nyarwanda.

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga  tariki 05 Mutarama 2019  habaye irushanwa “The New Olympic Karate Generation Championship’’ hagamijwe gutoranya abana bafite impano mu mukino wa Karate kugira ngo bazakomeze bakurikiranwe, kuko aribo bazavamo abazakinira  ikipe y’igihugu mu myaka iri imbere.

 Uko aba bana bitwaye

Mu kwiyereka “Kata”, abahungu bafite imyaka 8 kugeza kuri 16  mu kiciro cy’abafite umukandara w’ubururu kugeza ku mukara, Manzi Gahirwa Owen ni we wabaye uwa mbere naho mu kurwana “Kumite”, Sangwa H.Chance yegukana umwanya wa mbere. Mu bakobwa, Isimbi Sophie Gaelle ni we wegukanye umwanya wa mbere.

Mu kiciro cy’abafite umukandara wa orange kugeza ku cyatsi kibisi mu bahungu,  Gisa Bill Mike  yabaye uwa mbere naho  Rwagasore Carly aba uwa mbere mu bakobwa.

Mu bana bafite imyaka 7 kumanura bafite umukandara wa Orange kugeza ku cyatsi kibisi,  Nshuti Aimable yabaye uwa mbere mu bahungu  naho Rwagasore Kiara aba uwa mbere mu bakobwa.

Abana bafite imyaka 8 kugeza kuri 16 bafite umukandara w’umuhondo, abahugu n’abakobwa, Nkubito Tresor yabaye uwa mbere akurikirwa na Meron Berhane, Meron Fidela  na Shema Ricardo.

Mu gusoza gahunda y’amahugurwa mu biruhuko, abana bararushanyijwe abitwaye neza bambikwa imidari.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.