Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Karate: Abatoza 27 bari mu mahugurwa  y’ubutoza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 5, 2019

Kuva tariki 01 Nyakanga 2019,  abatoza 27 bari mu mahugurwa yo gushaka uruhushya rw’ubutoza ku rwego rwa kabiri  “Level 2”.

Aya amahugurwa azasozwa tariki 08 Nyakanga 2019 akaba abera kuri Sitade Amahoro i Remera  yateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Karate  mu Rwanda “FERWAKA” ku nkunga ya Solidarite Olympic binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Aba batoza 27 barimo guhabwa amahugurwa n’impuguke muri uyu mukino, Antonio Olivia Seba yoherejwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi “World Karate Federation” akaba afite ukandara w’umukara, Dani ya 8.

Uyu mukino wa Karate usanzwe ufite inkomoka mu Buyapani uzakinwa bwa mbere mu mikino Olempike  izabera  muri iki gihugu  umwaka utaha wa 2020.

Komite Olempike y’u Rwanda ikaba yarateguye aya mahugurwa rero mu rwego rwo kongerera ingufu aba batoza bityo bizafashe kuzamura umukino wa Karate muri rusange.

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene yatangaje ko bishimishije kuba  haje uyu mutoza wo ku rwego rwo hejuru. Yakomeje avuga ko kugira ngo umukino runaka utere imbere abatoza bagomba guhugurwa bakajya ku rwego rwisumbuye. Ati  : “Ni ngomba ko abatoza bacu dukomeza kubongerera ubumenyi kugira ngo nabo bazamure imikire y’abo batoza”.

Urutonde rw’abari mu mahugurwaza

Hari Bugabo Amir, Ngarambe Vanily, Gusenga Yves, Nshimiyimana Appolinaire, Nsengiyumva Elie, Bucumi Desire,Ntungane Emery,  Nkurunziza Jean Claude, Nizeyimana Eric, Ndushabandi Petit, Habarugira Diogene, Kabayiza William, Rugigana Jean Claude, Mbarushimana Eric, Ndayambaje Onesphore, Nkuranyabahizi Noel, Kabera Rehema, Gashagaza Solange, Umuhoza Aisha, Cyuzuzo Sakina, Iranezeza Berthe, Mukangoboka Marie Solange, Habakwizera Antoine Marie Claret , Nshimiyimana Ismael, Sinzi Tharcisse, Musoni Narcisse na  Ndarwubatse Olivier.

Ubwo abatoza batangiraga amahugurwa

Antonio Olivia Seba urimo gutanga amahugurwa

Perezida wa FERWAKA, Uwayo Theogene

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Rurangayire Guy (ibumoso) witabiriye umuhango wo gutangiza aya mahugurwa akaba nawe yarakinnye umukino wa Karate

Umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis

Abitabiriye amahugurwa barimo n’abo mu kiciro cy’abagore

Sinzi Tharcisse (ibumoso) wamenyekanye cyane muri uyu mukino wa Karate nawe ari mu mahugurwa