Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Karate: Abana batangiye gutozwa uburyo bw’imikinire igezweho

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 20, 2018

Buri mwaka, The Champions Karate Academy itegura imikino igenewe abana bari hagati y’imyaka 5-16 mu biruhuko “Special Karate Holidays for Children” aho batoza umukino wa Karate n’indi mikino itandukanye.

Abana bari kumwe n’ababyeyi babo mu gusoza gahunda y’imikino mu biruhuko (Foto Bugingo F)

Tariki 18 Kanama 2018 ni bwo hasojwe gahunda y’imikino y’abana mu biruhuko. Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu akaba ari we utegura iki gikorwa yatangaje ko ubu batangiye kwigisha abana uburyo bw’imikinire igezweho  mu rwego rwo kubategura kuzaba abakinnyi bakomeye bazanaserukira u Rwanda mu mikino Olempike.

Akomeza avuga ko kandi iyi gahunda babona itanga umusaruro kuko hari abana bamwe batangiye guserukira igihugu bakitwara neza baratangiriye aha.

Nkuranyabahizi Noel usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu akaba ariwe utegura iyi gahunda

Mu gusoza iyi gahunda y’ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri abana bazana n’ababyeyi babo nabo bakaba bishimira ko iyi gahunda yatumye abana bagira imyitwarire myiza.

Rutagengwa Philbert, umwe mu babyeyi yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko ituma abana bagira ikinyabupfura. Ati “Uku mureba baba bakora ibyo abatoza babasabye ni nako mu rugo baba bameze, ibi rero bituma  bagira ikinyabupfura ndetse no kumvira”.

Yakomeje ashishikariza abandi babyeyi ko bazajya bazana abana babo aho kwirirwa mu rugo bakaza bakigishwa umukino nk’uyu kuko bituma umwana afunguka ndetse akaba yanabasha gukina undi mukino bitewe n’impano yiyumvisemo.

Muri iyi gahunda y’ibiruhuko, Nkuranyabizi Noel yatangaje ko hataje gusa abana bo muri Kigali ahubwo haje n’ab’i Rubavu, Muhanga na Huye. Iyi gahunda ikaba izongera kuba mu biruhuko bisoza umwaka.