Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Karate: Abakinnyi 62 bahamagawe kwitegura shampiyona y’Afurika izabera mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 31, 2018

Kuva tariki 28 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018 mu Rwanda hazabera  imikino y’Afurika  muri Karate mu kiciro cy’abakinnyi bakuru, ingimbi n’abangavu “African Seniors & Juniors Karate Championships 2018”

Nkuranyabahizi Noel, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA” ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 62 bagomba gutangira imyitozo kuva ku wa Mbere tariki 02 Mata  2018  ndetse n’abatoza  bazabafasha kwitegura.

Aganira n’Imvaho Nshya, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel yatangaje ko aba bakinnyi bazakora imyitozo  buri munsi kuva saa kumi (16h00) bakazakora bataha nyuma y’icyumweru bakazatoranyamo 45 bazakomeza  imyitozo  nyuma bakazavamo 41 bazatangira umwiherero muri Nyakanga 2018 ari nabo bazahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona y’Afurika.

Aba bakinnyi bakaba bari mu byiciro bitandukanye hakurikijwe ibilo, imyaka ndetse n’ibyo bakina birimo Kumite (kurwana) na Kata (kwiyereka).

Abakinnyi  bahamagawe

Hari Gusenga Yves, Mugabo Richard, Nsabarugira Vincent, Nshizirungu Patrick na Bakundukize Costa aba ni abahungu bazakina ku giti cyabo muri Kata. Muri iki kiciro abakina nk’ikipe hari Nsabimana Alfan, Habanabakize Thomas na Munyaburanga Jean Claude.

Mu bakobwa hari Niyodusingiza Valentine na Kankindi Nancy naho abazakina nk’ikipe  hari Uwase Lazia, Umuhoza Aisha na Cyuzuzo Sakina.

Mu kiciro cyo kurwana (Kumite) hahamagawe Ishimwe Sadrine, Ingabire Solange na Mbabazi Seraphine bazakina nk’ikipe (Team Kumite).

Mu bahungu hahamagawe Ntwali Fiston, Niyomugabo Fils David na Jabo Emile.

Mu bahungu bari munsi y’ibilo 67 hari Ntungane Espoir, Usengimana Omar, Mugabe Christoph, Muhire JMV na Shema Julias. Abatarengeje ibilo 75 hari Rutayisire Jules, Kuradusenge Jean Damascene, Urwishaka Lemy, Katabarwa Regis na Bizimungu Richard. Mu barengeje ibilo 75  hari Ngarambe Vanily, Niyonzima Jackson, Muhizi Bernard, Rurangayire Christian, Namabajimana Ange na Karegire Eric.

Abazakina nk’ikipe mu bahungu hari Ishimweryanjye Aimable, Mungasingizwe Theobard, Ngabonziza Prince, Nkurunziza Jean Claude, Byukusenge Clement, Ntakirutimana Aimable, Nsengiyumva Samuel, Munyaneza Flavier, Nsengimana Elie, Mvuyekure Muhamed, Barawigirira Idrissa, Twizeyimana Ange, Mugabe Christophe, Irikumwenatwe Bosco na Gashayija Faustin.

Uretse abakinnyi bakuru hari n’ingimbi n’abangavu  hahamagawe Kaberuka Victor  mu kiciro cyo kwiyereka (Kata) na Teta Amelie Nadege. Mu bazakina nk’ikipe muri Kumite hari Udahemuka Bertin, Niyitanga Halfa, Twizere Theopile na Ndutiye Shyaka. Mu bangavu bazakina nk’ikipe hari Iranezeza Berth, Uwimbabazi Naomi, Umunezero Jovia, Florence na Uwizera Evelyne.

Aba bakinnyi bazakurikirwana n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Nkuranyabahizi Noel akazaba yungirijwe na IP Twajamahoro Syvestre uzaba ashinzwe ikiciro cy’abahungu muri Kata, Capt Ndushabandi Petit uzaba ashinzwe abahungu  muri Kumite, Masudi Jean Omar  uzaba atoza bakobwa muri Kumite na Rugigana Jean Claude uzatoza abakobwa muri Kata.