Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Karaningufu udafite indangagaciro ntagera ku ntego – V/Meya Muhongerwa

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 31-01-2019 saa 08:56:12
Ba karaningufu bishimiye akazi bakora kuko kabateza imbere

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, ahamya ko abantu bakora akazi ko gupakira imizigo no kuyipakurura bazwi ku izina rya ba “Karaningufu” badashobora kugera ku ntego biyemeje mu gihe badafite indangagaciro z’ubunyarwanda.

Ibi yabivugiye i Kigali kuwa 30 Mutarama 2019, mu muhango wo guha impamyabumenyi abayobozi 93 b’amakoperative ya ba karaningufu bakorera mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge, bahuguwe mu gihe k’iminsi 5 ku kwizigamira no gukora imishinga hagamijwe guhindura imyumvire mu mikorere igamije kubateza imbere.

Muhongerwa yabibukije ko indangagaciro zituma barwanya ndetse ntibarebere ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse no gufata abana ku ngufu bamwe baterwa inda zitateganyijwe. Yabibukije gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge kuko uwabinyoye atabasha gukora.

Yabasabye gushyira abagore mu makoperative kuko hari icyo babamarira nko kubazanira abakiriya, abizeza ko amahugurwa abongerera ubumenyi azakomeza ndetse akagera no kubandi batarahugurwa.

Visi Meya w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongera Patricia, ashyikiriza abahuguwe impamyabumenyi (Foto Rutayisire. E )

Ayo mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Igihango Investment Ltd n’Umujyi wa Kigali binyujijwe mu kigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe kurwanya ubushomeri gihuza abashomeri n’abakoresha, KESC.

Mporananayo Gerald ni umwe mu bahuguye abo bayobozi b’amakoperative ya ba karaningufu ukorera Igihango Investment Ltd, yavuze ko intego bagenderaho nk’igihango ari uguhindura Isi neza, agira ati “Intego yacu ni ukugira Isi neza kurusha uko twayisanze.”

Yavuze ko usanga buri wese afite imishinga yo mu mutwe ariko akavuga ko igomba kuva mu mutwe ikajya mu nyandiko, ikava mu nyandiko ijya mu bikorwa. Yashimye uburyo abahuguwe bakurikiranye umwete amahugurwa, abizeza kuzababa hafi mu gihe bakeneye ubundi bumenyi.

Umuyobozi w’Ikigo KESC, Niyonsaba Aloys, yijeje abahuguwe kuzabigisha ikoranabuhanga (ICT) kuko buri wese afite Mudasobwa mu biro bye.

Aloys Ndayisaba uyobora KESC yizeza abahuguwe ko bazabafasha kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga

Mporananayo wabahuguye wo mu Gihango Investment Ltd yaboneyeho kubizeza ko nibarangiza kwiga ikoranabuhanga bazabigisha uburyo bacunga umutungo bifashishije ikoranabuhanga.

Umwe mu bahuguwe Hashakimana Theogene, yavuze ko amahugurwa yatumye babona ko byose bishobka, ko kwizigamira bidasaba ibya mirenge, ahubwo ko ayo wizigamiye yose ashoboza kugera ku ntego wifuza.

Isomo ryo gukora imishinga, abahuguwe bavuga ko baryumvise neza kandi ko mbere y’uko umwaka urangira bazereka ababahuguye ko ibyo bize babishyize mu bikorwa babereka ibyo bungutse mu mishinga. Yagarutse kandi ku buryo bize bwo gucunga umushinga kugira ngo hatagira ikiwusubiza inyuma.

Abahuguwe bishimiye ko n’ubwo bakomeje guhugurwa na bo bakomeza urugamba rwo kwiteza imbere aho bamaze kwigurira imodoka itwara imizigo ndetse n’imashini bategereje batumije ipakira ikanapakurura imizigo.

Ba karaningufu bishimiye akazi bakora kuko kabateza imbere

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.