Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Kapiteni wa Gisagara VC  arishimira ibyo yagezeho mu mwaka wa 2018

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 7, 2018

Dusabimana Vincent “Gasongo” akaba ari kapiteni wa Gisagara VC avuga ko yishimira umusaruro yagezeho mu mwaka wa mbere, akinira iyi kipe nyuma y’uko ayigezemo avuye muri UNIK VC mu 2017.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard (ibumoso) ashyikiriza Dusabimana Vincent, kapiteni wa Gisagara VC igikombe k’irushanwa ryo kwibuka kimwe mu bikombe 4 begukanye mu mwaka wa 2018

Agaragaza ko muri uyu mwaka yawugiriyemo ibihe byiza birimo kuba yarabashije gutwarana na Gisagara VC ibikombe 4. Ibi birimo shampiyona, ik’irushanwa ry’Intwari “National Heroes Tournament 2018”, icyo kwibuka “GMT 2018”, ndetse n’igikombe k’irushanwa risoza umwaka w’imikino wa 2018 “Carre d’As 2018”.

Yagize ati Uyu mwaka wa 2018 wangendekeye neza kuko habayemo ibintu byiza byinshi. Natwaye ibikombe byinshi bigera kuri 4.”

Dusabimana yemeza ko muri uyu mwaka yazamuye imikinire cyane ko mu marushanwa atandukanye yitabira yagiye yitwara neza anabiherwa ibihembo ku giti ke.

Ati Hari aho mbona nakoze neza, kuko nabaye umukinnyi wugarira neza (Best blocker) mu irushanwa ryo kwibuka ndetse na “KAVC 2018”, ibi binyereka ko naba naragerageje gukora itandukaniro ku mwanya nkinaho.”

Yanahishuye icyatumye biharira ibikombe, byahataniwe muri uyu mwaka. Ati Buriya rero ibintu byose bihera hejuru, ubuyobozi bw’ Akarere bushyigikira Gisagara VC, Komite  nayo irakora cyane yitangira ikipe noneho hari abatoza beza bayobowe na Nyirimana Fidele ndetse n’abakinnyi bari bafite ubunanaribonye bashoboye kandi bitangira umurimo.”

Dusabimana Vincent uvuga ko yifuza kuzabona atwara ibikombe anitwara neza mu mikino y’Afurika ndetse no mu bindi bikombe bazitabira. Yemeza ko umwaka utaha wa 2019, bazakenera gukoresha imbaraga nyinshi ugereranyije n’izo bakoresheje muri uyu mwaka wa 2018.