Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Kandidatire z’Abasenateri zizakirwa guhera ku ya 22 Nyakanga

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 15-07-2019 saa 06:42:53
Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Foto Gisubizo G.)

Mu rwego rw’imyiteguro y’amatora y’Abasenateri bazatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro y’amatora igenda neza kandi igeze kure, ku buryo muri uku kwezi kwa Nyakanga ari ukwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yavuze ko igikorwa nyirizina cyo gutangira kwakira kandidatire z’Abasenateri giteganyijwe ku ya 22 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanana uyu mwaka kikabera ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ati “Imyiteguro y’amatora y’Abasenateri azaba guhera ku ya 16, 17, na 18 Nzeri, iragenda neza iby’ingenzi bikenewe ni ibikoresho, n’ingengo y’imari ya miriyoni ziri hagati ya 150 na 200 zikenewe zarabonetse Leta y’u Rwanda ibidufashijemo, igikorwa k’ingenzi duteganya muri uku kwezi kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 9 Kanama ni ugutangira kwakira dosiye z’abakandida senateri bifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, kandi hazakirwa dosiye z’abakandida 14 muri 26 bazajya muri Sena kuko bose badatorwa.”

Ku birebana n’ayo matora, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, akomeza avuga ko ari amatora azakorwa mu buryo buziguye kuko atareba abaturage bose mu gihugu, asobanura ko azabera mu turere hagatorwa Abasenateri 12 batorwe mu rwego rw’Inama Njyanama z’Uturere n’ibiro by’Inama Njyanama z’Imirenge mu Ntara, hatorwe n’abandi baturutse mu mashuri makuru na zakaminuza.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari izakoreshwa muri ayo matora, Munyaneza avuga ko yabonetse, kuko yatanzwe na Leta y’u Rwanda, akomeza avuga ko atagombaga kuba menshi bitewe nuko ngo atari amatora areba abaturage bose kandi n’ibikoresho hakazamomeza kwifashishwa ibyakoreshejwe mu matora y’ubushize.

Akomeza agira ati “Turashima Leta y’u Rwanda yadufashijje kubona ingengo yimari, ari hagati ya miriyoni 150 na 200 yari akenewe yarabonetse, naho ibindi bisigaye nko gukangurira abaturage gusobanukirwa n’iby’ayo matora n’abagize inteko itora byarakozwe, turimo kuganira n’abafatanyabikorwa dufitanye amasezerano kugira ngo bakangurire abaturage ibireba ibiro by’itora muri buri karere aho amatora azabera byarateguwe, urutonde rw’itora rwarateguwe, ibisigaye ni ukugura bike mu bikoresho bizakenerwa, guhugura abazatora n’ibindi”.

Igikorwa cyo kwakira Kandidatire z’Abasenateri kibera ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu masaha y’akazi, kikazamara ibyumweru bisaga bibiri.

Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Foto Gisubizo G.)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.