Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kampeta yanenze urubyiruko ruhanga udushya rwigana iby’ahandi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-05-2019 saa 14:55:07
Abayobozi b'impande zose nyuma yo gusinya amasezerano (Foto Gisubizo G.)

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubushakashatsi (NIRDA), Kampeta Sayinzoga asanga ibihangano by’urubyiruko bidashobora guhangana ku isoko nk’uko bikwiye kubera ko usanga ahanini ibikorwa n’urubyiruko rwo mu Rwanda biba byigana ibikorerwa ahandi kandi bigahura n’ikibazo cy’uko biba bitari ku rwego rwifuzwa.

Kampeta yabitangarije mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibigo bitandukanye, imiryango mpuzamahanga na Minisiteri y’Urubyiruko, hagamijwe kureba no kunoza ibikorwa byafasha urubyiruko gutera imbere.

Kampeta yagize ati: “Kugeza ubu kimwe mu bibazo duhura na byo, harimo kuba abahanga udushya bose bigana iby’ahandi kandi inshuro nyinshi ugasanga biri ku rwego rwo ruciriritse ugereranyije n’ibikenewe ku isoko.”

Ahereye ku masezerano y’inkunga y’amadolari y’Amerika 7.500.000 yatanzwe n’Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Koreya (KOICA) mu gufasha urubyiruko, Kampeta asobanura ko igice cyayo kizafasha mu kunoza udushya tuba twahanzwe n’urubyiruko kugira ngo bibe ibintu bishobora gucuruzwa.

Kizanifashishwa mu guhugura urubyiruko kugira ngo rusobanukirwe uko umuntu ashobora guhanga ikintu koko gikenewe mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Ati: “Mbere y’uko umuntu ahanga ikintu gishya, atekereza ku gihangano ubwacyo, ikibazo n’icyo kije gukemura, hanyuma agatekereza ku isoko kizacuruzwaho akabona gutangira kugiha ishusho (design)”.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda Lee Byunghwa, avuga ko nyuma y’uko bagezwaho igitekerezo cy’uwo mushinga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), KOICA yarebye mu bikorwa bitandukanye by’urubyiruko ikabona “YouthConnekt” ari yo yatanga umusaruro n’ibisubizo mu buryo burambye mu Rwanda.

Byunghwa ati: “Twahisemo gutera inkunga ibikorwa bya YouthConnekt kuko dusanzwe tuzi neza ko ari bimwe mu bihindura ubuzima bw’urubyiruko mu buryo bugaragara.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary na we akaba asaba izo nzego zose gufatanyiriza hamwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda zose zishyize imbere gufasha urubyiruko haba guhanga imirimo n’udushya, mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, mu burezi n’ibindi kugira ngo bidasubira inyuma.

Ntabwo ari aya masezerano yasinywe hagati ya Minisiteri y’Urubyiruko na KOICA na NIRDA gusa kuko hasinywe n’andi hagati y’iyo Minisiteri n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere UNDP hamwe n’andi ku ruhande rw’Ikigo k’Ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda kizwi nka Liquid Telecom.

Abayobozi b’impande zose nyuma yo gusinya amasezerano (Foto Gisubizo G.)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.