Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kampala: Umuvunyi Mukuru yagaragaje ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukumira ruswa

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 08-05-2019 saa 18:33:49
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure mu gukumira no kurwanya ruswa (Foto Urwego rw'Umuvunyi)

Mu nama ya 9 ihuza abahagarariye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva tariki 6 kugeza 10 Gicurasi, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda Anastase Murekezi yatanzemo ikiganiro maze agaragaza ko u Rwanda rugeze kure mu gukumira no kurwanya ruswa mu nzego zose mu Rwanda.

Murekezi yavuze ko mu itangwa ry’amasoko ya Leta hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga, ibi bigafasha mu gukumira ruswa yagaragaramo. Umuvunyi Mukuru yanavuze ko kuva ubu buryo bwatangira gukoreshwa mu Rwanda bwagabanyije ibyuho bya ruswa.

Yagize ati: “Mu myaka 2 ishize dutangije uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta no Kwishyura hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo 164 byo mu Rwanda ubu birimo gukoresha ubu buryo hagamijwe kurwanya ruswa mu gihugu.”

Abayoboye inzego zo kurwanya ruswa mu bihugu bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, banagaragaje ko nta gihugu na kimwe kidahangayikishijwe na ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu maze biyemeza ko inzego zikwiye gufatanyiriza hamwe n’abikorera kimwe n’imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyeti sivili mu kurandura burundu ruswa.

Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “Ni igihe cyo gushyira mu bikorwa ngo turwanye ruswa hagamijwe iterambere rirambye” (Time to Act: Prevent Corruption for Sustainable Development).

Muri iyi nama buri gihugu cyari cyasabwe kugaragaza umwihariko wacyo n’agashya mu kurwanya ruswa.

Kugeza ubu Urwego rw’Umuvunyi rufite ububasha bwo gukurikirana no gukumira ibibazo by’akarengane no kurwanya ruswa ndetse rufite inshingano yo guteza imbere ubunyangamugayo.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yagaragaje ko u Rwanda rugeze kure mu gukumira no kurwanya ruswa (Foto Urwego rw’Umuvunyi)

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.