Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kamonyi:Abahinzi barasaba gufashwa gutunganya imirima yabo yangijwe n’ibiza

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya May 12, 2018

Abahinga mu bishanga bitandukanye byo mu karere ka Kamonyi byangijwe n’ibiza, barasaba inzego zitandukanye kubafasha kongera gutunganya imirima yabo bakongera no kuyiteramo imyaka, kuko ibyo bari barahinze byose byangijwe bikomeye n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi.

Imirima ikeneye kongera gutunganywa nyuma y’uko yarengewe n’umucanga (Foto Niyonsenga S)

Abaganiriye n’Imvaho Nshya ni abahinzi b’ibigori n’imbuto, bibumbiye mu makoperative atandukanye y’ubuhinzi. Bose bahuriza ku gusaba Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa kubagoboka bakabatera inkunga mu kongera gutunganya imirima neza, bityo bakaba bayiteramo indi myaka kuko iyo bari barahinze yo yangijwe n’ibiza.

Umuyobozi w’imwe mu makoperative y’ubuhinzi akorera muri aka karere, yagize ati “Ibi biza byaduteje ibihombo bikomeye, bishobora kuzatera inzara ndende kuko nk’uko mubibona murabona ko imyaka y’abaturage yangiritse. Habanje kwangirika ibigori, ibyo bivuyeho hangirika imboga ku buryo kugeza uyu munsi tubarura igihombo yaba mu bahinzi ndetse na koperative, dufite n’igihombo cyo kugira ngo iyi mirima izongere itungane kuko nabyo bisaba ingufu z’amafaranga.”

Yakomeje avuga ko koperative yabo ubwayo yahombye ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 35 na 40.

Kimwe n’abandi bahinzi batandukanye baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko muri rusange guhera mu kwezi kwa Mutarama 2018 nta na rimwe ubuhinzi bwabo bwigeze bugenda neza kubera ibiza bya hato na hato byakomeje kujya bibangiriza imyaka.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , Tuyizere Thadee, avuga ko koko imvura idasanzwe yangije ibintu byinshi ariko anahumuriza abaturage, aho avuga ko imyaka myinshi yangiritse ari iyari ikiri mito cyane ku buryo ubu hari gushakishwa uko imirima yakongera kuvugururwa igaterwamo indi myaka nk’imboga kuko ari zo zidatinda kwera.

Ati “Ubu ni ugutegura bundi bushya imirima ikongera ikavugururwa, ahenshi ibyangiritse ni ibigori byari bigitangira kuzamuka, turategura abahinzi bongere bavugurure imirima yabo vuba noneho turebe ko twaba tuyiteyemo nk’imboga cyangwa ikindi gihingwa kidatinda mu butaka kugira ngo igihembwe gitaha kizasange imirima yarabonetse.”

Uretse imyaka yangijwe n’ibi biza, mu karere ka Kamonyi ibiza byanahitanye ubuzima bw’abaturage, byangiza ibiraro n’imihanda ndetse binasenya inzu z’abaturage.