Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kamonyi: Urubyiruko rwasabwe kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 03-06-2019 saa 16:10:52
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Mwesigwa Robert aganira n'urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi (Foto Kanamugire E)

Abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibiyobyabwenge kuko biri mu bizitira iterambere ry’imiryango n’iry’igihugu muri rusange.

Babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, ubwo yitabiraga Inteko Rusange y’urubyiruko muri aka akarere.

Mwesigwa yagaragaje ko mu gihe hakiri ikibazo k’inda ziterwa abangavu kigenda kinarushaho kugira uburemere hakiyongeraho ik’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari imbogamizi ku iterambere.

Yasabye urubyiruko kubihagurukira kugeza bicitse burundu, agira ati: “Ikibazo murakizi, buri muntu mu Murenge we aba azi umubare w’abakobwa batwite, imibare ku rwego rw’akarere ni mwe muyitanga muri za raporo, amakuru aboneka aturutse ku nzego z’utugari n’imirenge kandi urubyiruko ni mwe mutanga raporo.

Ni ikibazo gikomeye cyane, ndasaba ko ningaruka nzasanga iki kibazo cyarakemutse, mufite inzego zubatse, mugomba guhagarika ibi bibazo bibiri, ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abana.”

Yakomeje agira ati: “Ikiza ni uko uruhare rwanyu namwe muruzi, ibyo byose bisaba ikiguzi kugira ngo bibashe gukemuka imiyoborere y’iki gihugu ibashe kuramba.

Dukeneye urubyiruko rufite ikerekezo; ugasanga umuntu ayoboye urubyiruko anywa inzoga z’inkorano icyo kerekezo k’imiyoborere n’imbaraga mwahawe kiba cyagabanutsemo kabiri.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyarubaka, Uwiyoboye Amina, yavuze ko mu bitera abakobwa gutwara inda z’imburagihe harimo uruhare rw’ababyeyi badohotse mu gutanga uburere bihugiraho bitewe n’aho iterambere ry’igihugu rigeze.

Ikindi kibitera ni uko urubyiruko rw’abakobwa rutakigira urubuga ruganiriramo nk’urubohero, ibitaramo nk’ubu byahoze mu gihe cyo hambere, kutiyakira ngo runyurwe n’imibereho rufite bityo rukagushwa mu mutego n’abarushukisha ibintu bitandukanye.

Uruhare rw’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu kurwanya inda ziterwa abana harimo guhuza abahuye n’iki kibazo bagashyirwa mu matsinda yifashishwa mu gutanga ubuhamya.

Ati: “Hari ukubwira ati ‘Gewe byambayeho kubera ko bamfashe ku ngufu, umusore yansezeranyije ko tugiye kubana, nafashwe n’umukoresha, turabifashisha bakajya gutanga ubuhamya kuri bagenzi babo mu rwego rwo kugira ngo kiriya kintu kirusheho kugabanuka.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, Rugwiro Gahamanyi David yavuze ko kurwanya inda ziterwa abangavu biri mu nshingano z’urwego ahagarariye kandi bishoboka binyuze mu kuganiriza urubyiruko no kurufasha guhindura imyumvire.

Yagize ati: “Mu ngamba dufite hari ukumanuka tukegera urubyiruko ku rwego rw’umudugudu no mu bigo by’amashuri tubigisha ubuzima bw’imyororokere, hari abatwara inda kubera ko batazi imihindukire y’umubiri.

Ikindi ni ukuzamura imyumvire bakagira ikerekezo kibafasha kwirinda ibishuko ibyo ari byo byose, iyo ufite ikerekezo wirinda imbogamizi yatuma gipfa, icya gatatu ni ugukomera ku ndangagaciro z’umukobwa w’umunyarwanda zirimo kwiyubaha no kwitwararika ahantu aho ari ho hose.”

Mu Karere ka Kamonyi kugeza ubu abakobwa 337 ni bo bamaze guterwa inda zitateganyijwe. Mu bitera iki kibazo harimo ubukene mu miryango butuma abakobwa bajya gushakira ubuzima mu mujyi wa Muhanga na Kigali ikikije aka karere bagasubira mu ngo iwabo bajyanye abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert aganira n’urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.