Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kamonyi: Umuyoboro uzageza amazi ku bagera ku bihumbi 17 watangiye gukora

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-06-2019 saa 16:37:38
Abaturage batangiye kubona amazi meza kandi abegereye (Foto Kanamugire E)

Umuyoboro w’amazi wa Ntwali mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi uzageza amazi ku baturage bagera ku bihumbi 17 watangiye gukoreshwa nyuma y’imyaka igera kuri itanu wari umaze wubakwa.

Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero zigera kuri 57 watangiye kubakwa mu mwaka wa 2015 uza kudindira bitewe n’ibibazo birimo ibura ry’amafaranga yagombaga kuwurangiza ndetse n’imicungire mibi y’abari bahawe isoko ryo kuwukora.

Hashize ibyumweru bibiri abaturage batangiye kuvoma mu mavomero rusange bikaba biteganyijwe ko abayakeneye mu ngo na bo bazatangira kuyafata umuyoboro umaze gushyirwa mu maboko y’akarere.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi, bavuga ko kwegerezwa amazi meza byabaruhuye imvune nyinshi bahuraga na zo bajya kuyashaka kure, abafite intege nke bagakoresha ayanduye.

Havugimana Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Nyakigezi mu Kagari ka Cubi avuga ko batigeze bagira amazi meza babaka bakoreshaga nibura isaha imwe bagiye kuyavoma mu mibande aho ijerekani imwe yashoboraga kugera ku mafaranga 300.

Yagize ati “Kuhira inka byabaga ari ikibazo kuko nta amazi twabaga dufite, twaba twenze igitoki kubona ayo dukoresha bikatugora ndetse amazi turongesha ibijumba wasangaga tuyabika akaba ari yo dukaraba ibirenge.”

Mujawimana na we utuye mu Kagari ka Cubi yavuze ko kugera ahitwa mu Kimpondwe byamugoraga kubera urugendo rurerure cyane cyane iyo yabaga atwite, akaba yishimira ko amazi yabegerejwe.

Yagize ati “Nta washoboraga kujya muri Kimpondwe inshuro ebyiri, iyo nabaga ntwite kujyayo byarangoraga, ubu amazi yaratwegereye, imvune zarashize, turishimye.”

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzageza amazi mu mirenge itatu igize Akarere ka Kamonyi irimo Kayenzi, Karama na Musambira ku baturage bagera ku bihumbi 17.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddée, yatangaje ko aho uyu muyoboro ugomba kugeza amazi hose yahageze. Yagize ati “Ubu umaze ibyumweru bibiri utangiye gutanga amazi n’abaturage batangiye kuvoma, ni umuyoboro urimo gutanga amazi mu mirenge itatu y’aka karere.

Aho yagombaga kugera hose arahagera, namara kwakirwa tuzatangira gushyiramo rwiyemezamirimo awucunge ndetse abayashaka mu ngo na bo bayahabwe kuko ubu barimo kuyakura ku mavomo rusange gusa.”

Uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Kamonyi na WASAC, ukaba wuzuye utwaye miriyari ebyiri na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, buri ruhande rukaba rwaratanze kimwe cya kabiri cyayo.

Abaturage batangiye kubona amazi meza kandi abegereye (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.