Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kamonyi: Uko abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare babashije kwiyunga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 22-07-2019 saa 14:54:04
Bamwe mu bagize itsinda Urumuri riharanira Ubumwe n'ubwiyunge muri EPR Rukoma (Foto Kanamugire E)

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana muri Paruwasi y’Itorero ry’Abaperisibiteriyeni i Rukoma mu Karere ka Kamonyi, ahishwe abapasiteri n’abakirisitu b’iri torero.

Ubuyobozi bw’iri torero buhamya ko umurimo wo kubaka umuco w’amahoro udakwiye guharirwa Leta gusa ahubwo uri mu nshingano z’amatorero zo kwigisha urukundo no gusana ibyasenyutse.

Ni muri urwo rwego kuri Paruwase ya Rukoma hashinzwe itsinda ryiswe ‘Urumuri’ rihuriwemo n’abapfakazi ba Jenoside n’abagabo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Iri tsinda ryatangijwe na Pasiteri Bizimana Jerome, uyobora Itorero ry’Abaperisibiteriyeni muri Kamonyi mu mwaka wa 2009, nyuma yo kuva muri Zambia kwiga ibijyanye no gukemura amakimbirane.

Abarigize bakora ibikorwa byimakaza umuco w’amahoro n’ubwiyunge mu bantu, batanga ubuhamya mu nsengero ndetse no mu gihe cyo kwibuka.

Pasiteri Bizimana yabwiye Imvaho Nshya ko ibi bikorwa bimaze gutanga umusaruro haba mu mibanire y’abagize iri tsinda no ku bandi babasha kugerwaho n’ubuhamya batanga.

Yagize ati: “Umusaruro ni uko ubona ko imbibi zari ziri hagati y’abarokotse  Jenoside n’abayikoze n’urwikekwe bigenda bivaho.

N’ubwo ntashobora kuvuga ngo ni 100% kuko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo ariko hari ibyiza byinshi tugenda tubona ko abantu batinyanaga uyu munsi baraganira barafashanya.”

Ibikorwa byahuzaga abagize itsinda ku ikubitiro

Abatangiranye na ryo bagera kuri 20 bakusanyaga umusanzu w’amafaranga make bifashishaga mu gushyigikira umunyamuryango wagize ibirori no gufata mu mugongo uwagize ibyago.

Bakoraga kandi ibikorwa by’amaboko nko kubakira ufite urugo rwasenyutse yaba uwarokotse Jenoside cyangwa uwayigizemo uruhare mu bari barafunguwe.

Uwagize ubukwe yarababwiraga bakaba aba mbere bo kubutegura, uwagize ibyago na we bakaba aba mbere bo kujya kumufata mu mugongo.

Muri ya mafaranga bateranyaga uwo basuraga bagiraga umusanzu bamugenera ndetse bagasangira.

Intumbero ngo yari iyo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bagaragaza ko icyo bapfaga ari cyo gito kurusha icyo bahuriryeho nk’Abanyarwanda.

“Aho ubumwe n’ubwiyunge budashoboka ni aho abakoze ibyaha banga kubyemera”

Itsinda Urumuri rimaze imyaka 10 rishinzwe. Umwe mu bapfakazi ba Jenoside wo mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma, urimazemo imyaka ine, avuga ko mu bintu byamwubatse harimo kuba hari abakoze Jenoside bemeye ibyaha bagasaba n’imbabazi.

Ibi ngo byatumye hari abo mu muryango we bitari byaramenyekanye aho baguye ngo bashyingurwe mu cyubahiro bagiye bagaragara.

Mbere ngo yari yarabaswe n’umujinya n’agahinda kubera abantu benshi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside byanatumaga afata ‘Umuhutu’ wese aho ava akagera nk’umugome. Yiciwe umugabo n’abandi bo mu muryango we basaga 30.

Yagize ati “Nahoranaga uburakari ku buryo nari nararwaye n’igifu. Nafataga igihe nkafata ikaye ngahera k’uwa mbere wapfuye nkandika nkabona abantu ni benshi uburakari bukanyuzura.

Najyaga iwacu mu matongo ari ko ntekereza abantu bari bahari ubwo namara kuyazenguruka agahinda kakanyica, hari n’igihe nagendanaga inkoni umuntu wese duhuye nkamukubita. Binteza uburwayi bw’igifu nkafata imiti ntigire icyo imarira.”

Yakomeje agira ati “Kuva aho ngereye mu itsinda nkamenya no kujya gusenga byangiriye umumaro, nabonye ko abantu bose ari kimwe, duhitamo kubana amahoro n’abantu bose, sinongeye no kurwara igifu.”

Muri iri tsinda ari kumwe n’umugabo wagize uruhare mu rupfu rw’abantu be. Avuga ko mu bintu byamunejeje harimo kuba yarireze agasaba imbabazi, ibintu avuga ko ari ubutwari.

Agira ati “Ikintu cyanejeje cya mbere ni uko hari abantu bireze bakemera icyaha. Kwemera ko wishe umuntu udashobora kumugarura na bwo ni ubutwari bukomeye.

Ahantu ubumwe n’ubwiyunge budashoboka ni aho abantu batemera icyaha, iyo umuntu yemeye uba wamaze no kumubabarira. Ubu twarakize, yego ntitwibagirwa ibyabaye ariko hari ibintu twashyize ku ruhande. »

Kutabiba urwango mu bana biri mu byo bagarukaho mu biganiro bya buri munsi

Nyirakanyamanza Anastasie, utuye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma na we ni umupfakazi wa Jenoside. Umugabo we yarishwe hamwe n’abana bane, amatungo araribwa, urugo rurasenywa.

Muri iri tsinda harimo uwishe umugabo we n’undi wishe abo mu muryango we ariko ngo babanye neza.

Ati “Hari umugabo wishe umugabo wange tubana muri iri tsinda, undi wishe abana bo ku mugabo wacu, ubu ni we unkamira inka. Ubu ntitwavuga ngo ni 100% ariko aho tugeze harashimishije.

Turashyingirana ntibatinya gusaba umugeni mu barokotse Jenoside, nange sinatinya kumusaba mu bafunguwe (bagize uruhare muri Jenoside bihannye bakemera icyaha bakagisabira imbabazi). Sinatinya kumusaba igitoki ngiye gukoresha ubukwe, ibikorwa bya buri munsi turabifatanya.”

Yakomeje agira ati: “Kugira ngo tuzahure nta bwo byari bitworoheye. Wajyaga guhura n’uwishe abantu ukihisha ukumva ni ikintu kiremereye. Tumaze kubigeraho twaraganiriye batwigisha ko ‘nitutababarira natwe tutazababarirwa’ ni muri ubwo buryo twabashije gutera intambwe.

Buhoro buhoro tukajya gusura uwafunguwe agateka tugasangira urugendo rurakomeza. Bazaga iwange bakanyubakira ikiraro k’inka cyasenyutse, nange nkajya iwabo babatirishije ubumwe n’ubwiyunge burakomeza. »

Uyu mubyeyi wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko imbaraga zo kubabarira bagiye bazikura ku gihugu kiza cyabanje kubiyegereza, utari ufite aho kuba agahabwa icumbi n’Itorero ryabashyigikiye binyuze mu nyigisho z’ijambo ry’Imana.

Mu biganiro byabo mu itsinda baganira ku bijyanye n’uko bakwiteza imbere ariko cyane bagaruka ku kubaka amahoro haba muri Paruwasi yabo no mu gihugu muri rusange baharanira kuyaraga ababakomokaho kugira ngo batazahura n’akaga nk’ako ababyeyi bahuye na ko.

Nyirakanyamanza ati “Dusubira mu byo twanyuzemo ibibazo biri hagati bikagenda bikemuka nkaba ntafata umugore w’umugabo wishe ngo mbashyire mu gatebo kamwe. Nk’ubu mfite abana narokoye sinababwira ngo ntimuzage kwa kanaka kuko yishe so.

Abana nta ruhare babigizemo kandi ni bo Rwanda rw’ejo tubigisha kubaka amahoro ngo batazanyura mu byo twanyuzemo, ibiganiro byacu ni aho biganisha kugira ngo twubake amahoro.”

Imbuto basoromye mu bikorwa by’Itsinda ‘Urumuri’ zarababohoye

Umwe mu bagabo utarashatse ko amazina ye atangazwa wagize uruhare muri Jenoside wasabye imbabazi abo yahemukiye barimo n’abo babana muri iri tsinda avuga ko gusaba imbabazi byatumye abohoka.

Ati “Mu 1994 nagiye mu bitero bimwe byishe abantu ibindi birasenya. Numvaga abantu benshi bari inshuti zange singire n’umwe navuga ngo naramuhishe, hari abo twiganye abenshi barishwe, abasaza bari inshuti nta n’umwe nigeze mpisha, ubwo rero mu barokotse iyo nibukaga uburyo najyaga mu ngo zabo bakanyakira numvaga mfite kwishisha.”

Yakomeje agira ati “Kuba mu iri tsinda byatumye urugo rwange rugendwa mbona ari zo mbuto nasaruyemo. Abana bange iyo bahuye n’aba bagenzi bange usanga ari abavandimwe.

Kugeza uyu munsi turi abavandimwe nta n’umwe ushobora kwishisha undi. Iyo turi kumwe n’uwarokotse Jenoside ni nk’uko naba ndi kumwe na masenge cyangwa mama wacu. Na we mba ndi nka musaza we. Turahuje kandi turacyakomeje.”

Uwitwa Habakwiha Ananias wo mu Kagari ka Buguli, Umurenge wa Rukoma, wireze akemera icyaha ku ikubitiro muri Gacaca akaza gufungurwa nyuma y’imyaka 11, avuga ko uburyo abanye n’abo yahemukiye ari nk’igitangaza.

Ati “Uburyo tubanye mbona ari ibitangaza, nta minsi itatu ishobora gushira ntarahura n’umugore wiciwe musaza we ngo umwe amenye uko mugenzi we yaramutse. Iyo yagize ubukwe arantumira nange nabugira akantwerera.Nta kibazo dufitanye. »

Biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere hazashingwa ikigo kigisha amahoro hashingiwe ku bikorwa by’abagize itsinda ‘Urumuri’ n’ubuhamya bwabo bakigisha urubyiruko, abakuze ndetse n’abanyamahanga uburyo bwo kwiyunga igihe abantu bagiranye ibibazo.

Kugeza ubu ariko mu mbogamizi bafite harimo kuba hari abagize uruhare muri Jenoside batanga ubuhamya ntibishimishe abo mu miryango yabo bakinangiye, ndetse n’abandi bantu bagize uruhare muri Jenoside badashaka kwigaragaza, ariko ngo hari ikizere ko ibi bibazo nabyo bizakemuka.

Bamwe mu bagize itsinda Urumuri riharanira Ubumwe n’ubwiyunge muri EPR Rukoma (Foto Kanamugire E)

 

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

2 Comments on “Kamonyi: Uko abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare babashije kwiyunga”

  1. Ni byiza rwose nibakomereze aho. Kuko mubyo Yesu Kristo yatururaze “Ubumwe n’Ubwiyunge” biri mubyambere. Tubumwe twese Banyarwanda. Turandure icyo dupfa twimike icyo dupfana: Ndi Umunyarwanda.

  2. Imbuto y’ubumwe itanga imibanire myiza ikazana amahoro akaba ariyo nzira nyakuri y’imibereho myiza n’iterambere. Ni mukomereze aho Uwiteka Ari kumwe n’abamushakana umutima wose ntaburyarya.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.