Kamonyi: Prof Shyaka yasabye abatuye Runda ubufatanye mu kubaka kaburimbo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 11-07-2019 saa 08:52:59
Abatuye muri Runda basabwe ko imyubakire yajyana no gutunganya imihanda igashyirwamo kaburimbo (Foto Kanamugire E)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abatuye mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi gufatanya bakubaka imihanda ya kaburimbo ijyanye n’imiturire ihari.

Umurenge wa Runda umaze guturwa ku kigero cyo hejuru ndetse urimo inyubako nziza ukaba ari kimwe mu bice bigize umujyi w’Akarere ka Kamonyi.

Ni na ko gace kagenewe inganda ziganjemo izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi ariko haracyari ikibazo k’imihanda y’igitaka ihuza insisiro hamwe na hamwe itagendeka bitewe n’uko imeze nabi.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Minisitiri Shyaka yifatanyaga n’abatuye muri uyu murenge ubwo yabashyikirizaga igihembo k’ibikorwa by’umuganda, yabasabye ko imiturire myiza igaragara mu Kagari ka Ruyenzi ikwiye kujyana n’ubwiza bw’imihanda.

Yagize ati “Aha hantu i Runda twaharebye dusanga Kigali ntacyo yababeshya; nimushaka muge mwirahira ngo ‘iterambere ntabwo rigarukira kuri Nyabarongo’. Umugi waragutse, warambutse, ubwo rero igisigaye imihanda uko nayibonye ndibwira ko Abanyakamonyi bagomba gushyiramo agatege na kaburimbo ntihazire.”

Minisitiri Shyaka yabwiye aba baturage ko igihe bazaba batangiye iki gikorwa leta izabunganira, ubufatanye bagaragaje nko mu kwikorera umuyoboro w’amazi bugaragaza ko n’ibindi bizashoboka.

Agira ati “Icyo ni cya kerekezo ko ahari ubushake byose bishoboka mu kubaka bwa bufatanye kugira ngo twongeremo agatege aho bishoboka n’iyo kaburimbo ntihazire.

Ubwo mwatangiye gufatanya mugakurura amazi ntimuzirirwe mujya guhamagara i Kigali ngo nimudutabare mutuzanire kaburimbo. Muzatangire tuzabunganira kuko ni heza, hatuye neza ariko ishusho y’amazu ntijyanye n’igitaka nabonye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yatangaje ko hari imihanda ya kaburimbo igiye kubakwa harimo ureshya n’ibirometero 10.5, akarere kazafatanyamo n’abaturage kandi ko no mu tundi duce ubwo bufatanye bushoboka.

Yagize ati “Uyu mwaka tugiye gutangira umuhanda wa kaburimbo wa Ruyenzi- Gihara-Nkoto ku bufatanye n’abaturage twizera ko tuzabigeraho kuko n’ubundi hari ibyo twafatanyaga mu gukora imihanda isanzwe y’igitaka twizera ko n’ibindi tuzajya twunganirana bigashoboka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse kuvuga ko imihanda y’igitaka itaramba kuko yubakwa mu gihe gito ikaba irangiritse.

Ibyo bituma igihugu cyaratangiye gutekereza ku buryo bwo kubaka imihanda ya kaburimbo yoroheje ariko ishobora kumara imyaka igera ku 10 aho kubaka iy’igitaka ihendutse ariko imara imyaka itatu gusa.

Nibura ikilometero kimwe cy’umuhanda w’igitaka gitwara agera kuri miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iyo hakozwe kaburimbo yoroheje gitwara miliyoni ziri hagati ya 150 na 200 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’imiterere y’aho umuhanda wubakwa.

Abatuye muri Runda basabwe ko imyubakire yajyana no gutunganya imihanda igashyirwamo kaburimbo (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.