Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Kamonyi: Minisitiri Shyaka yashimye imikorere y’Ibitaro by’amaso by’i Runda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 22-06-2019 saa 15:16:58
Minisitiri Shyaka asobanurirwa serivisi zitangirwa mu bitaro (Foto Kanamugire E)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yashimye serivisi zitangwa n’Ibitaro by’Amaso byigenga (Rwanda Charity Eye Hospital) bikorera mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, avuga ko bikwiye kubera ibindi urugero by’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga isuku.

Minisitiri Shyaka yasuye ibi bitaro, asura ahatangirwa serivisi zitandukanye, aganira n’abarwayi ndetse n’abakozi babyo.

Prof. Shyaka yavuze ko imikorere yabyo ishimishije ikaba ikwiye kugaragara no mu bindi bitaro byo mu gihugu, abarwayi bakakirwa neza kandi bakavurwa n’isuku ikaba nta makemwa.

Yagize ati: “Ibi bitaro birashimishije, icya mbere biri ku rwego rwo hejuru binafite isuku yo hejuru. Ni ibitaro ugeramo waganira n’abarwayi bakakubwira uko bakirwa na serivisi bahabwa biri hejuru.

Bafite ibikoresho bihagije, abakozi bahagije bitaye ku murimo ariko ikindi nabonye ibindi bigo byareberaho ni uburyo bwo gukomera ku isuku cyane cyane aho batunganyiriza imyanda yo mu bitaro kandi nibwira ko n’ibindi bitaro byabishobora. Igipimo cy’aha cyari gikwiye kuba igipimo cy’amavuriro yacu mu gihugu imyanda ihagaragara icike.”

Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso byigenga (Rwanda Charity Eye Hospital), Dr Peter Noe, yatangaje ko kuba u Rwanda ari igihugu gifite isuku muri Afurika ndetse kikayirusha bimwe mu bihugu i Burayi ari yo mpamvu bayimakaje muri ibi bitaro bifashishije ibikoresho bitandukanye byabugenewe harimo nk’imashini zitwika imyanda.

Dr yavuze ko intego y’ibi bitaro ari uko abantu bose babyibonamo bityo akaba ari amahirwe ko kugeza ubu bikorana na mituweri aho bakira abarwayi boherejwe n’ibitaro by’uturere n’ubundi bwishingizi bw’indwara bugera kuri butandatu burimo ubwa Kaminuza y’u Rwanda, MMI, SORAS, RSSB n’ubundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko gukorana na mituweri kw’ibi bitaro bizafasha ko ababituriye batabura amahirwe kuri serivisi zihatangirwa.

Yagize ati: “Turishimira ko kuva Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye ibi bitaro gukorana na mituweri byahise bitangira. Nibwo bwishingizi Abanyarwanda benshi dukoresha ndetse n’abaturiye ibi bitaro ntibabure amahirwe kuri serivisi zihatangirwa.

Twakomeje gukorana n’ibitaro kugira ngo na RSSB ikorane na byo turishimira ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize na yo yatangiye”.

Meya Kayitesi yanavuze ko ubuyobozi bw’Akarere buri gukorana n’inzego zishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ikirometero kimwe uva mu isantere ya Bishenyi ukagera kuri ibi bitaro byemerewe na Perezida Kagame, akaba yizeye ko uzakorwa vuba.

Ibitaro by’amaso byigenga (Rwanda Charity Eye Hospital), bimaze amezi agera kuri atandatu bitangiye gukorera mu Murenge wa Runda.

Byuzuye bitwaye miriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Bifite inzobere ebyiri z’abaganga bavura amaso mu gihe byitegura kongeraho abandi batatu mu minsi iri imbere.

Serivisi bitanga zirimo kubaga indwara y’ishaza; kubaga ‘retine’ aho iyi serivisi ikenerwa na benshi barimo abarwayi ba diyabete; kuvura abana barwaye kanseri y’ijisho n’izindi. Abantu bagera kuri 60 bavurirwa muri ibi bitaro naho 15 bakabagwa buri munsi.

Minisitiri Shyaka asobanurirwa serivisi zitangirwa mu bitaro (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.