Kamonyi: Min Ndagijimana yasabye urubyiruko gukomera ku bunyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 21-05-2019 saa 17:55:41
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (hagati) yifatanyije n'Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka (Foto Kanamugire E)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, yasabye urubyiruko gukomera ku ndagagaciro z’ubunyarwanda bakirinda kumira bunguri ibyo mu mahanga bitabafitiye umumaro.

Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, ku wa 18 Gicurasi 2019.

Mu baturage bagera kuri miliyoni 12 igihugu gifite, abagera kuri miliyoni zirindwi ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni urubyiruko rufite amahirwe angana haba mu mashuri, mu nzego z’imirimo nk’uko Dr. Ndagijimana yabitangaje.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasabye uru rubyiruko gukoresha amahirwe igihugu gifite, baharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu barangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, gukunda umurimo, kuba inyangamugayo, kubaha kirazira nyarwanda n’ibindi.

Yagize ati “Muhore mwihugura mwiyongera ubumenyi, mumenye amateka y’u Rwanda, mumenye ko u Rwanda rwahoze rwunze ubumwe, mumenye uko u Rwanda rwahindutse mu gihe cy’ubukoroni abazungu bakatubibamo amacakubiri.

Ababasimbuye ingoma ebyiri zakurikiyeho zigakomeza muri uwo murongo kugeza ubwo hakorwa Jenoside, musigasire umuco nyarwanda, mwirinde kumira bunguri ibyo mu mahanga bitabafitiye umumaro.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yasabye abitabiriye iki gikorwa guhuza imbaraga hagamijwe kurandura ibishobora kubangamira ubumwe bw’abanyarwanda by’umwihariko abanyakamonyi, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo kubabwira ko n’ahantu hakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka 25 abanyarwanda bamaze bigishwa kubana kivandimwe biza muri bimwe bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Nk’Umuryango Ibuka tuboneyeho gusaba abanyarwanda by’umwihariko abanyakamonyi kugerageza gukuraho ibyo byose bishobora kutwanduza kugira ngo dufatanye kubaka ejo hazaza heza abanyarwanda biyumvamo ko bishoboka kuba umwe.”

Murenzi yashimye ibyagezweho mu butabera by’umwihariko inkiko gacaca zafashije gukemura byinshi, ariko avuga ko muri bike bisigaye harimo ibijyanye n’imitungo yangijwe muri Jenoside itarishyurwa ba nyirayo.

Ati “Icyo na cyo nk’abarokotse jenoside tukibona nk’imbogamizi kugira ngo tugere ku bumwe bwacu nk’abanyarwanda ku kigereranyo cya 100%.

Ni umwanya wo kwibutsa kugira ngo ibyo byose bishobora kutubera imbogamizi tubikureho tubirandurane n’imizi yabyo yose ubundi dushyigikire gahunda nziza tugezwaho n’igihugu ku isonga gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (hagati) yifatanyije n’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.