Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kamonyi: Meya yasobanuye impamvu ubwitabire mu kwivuza butagezweho 100%

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-07-2019 saa 09:42:50
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bwasobanuye impamvu ubwitabire mu kwivuza butabashije kugerwaho 100% ndetse bugaragaza n’ingamba mu kuziba icyo cyuho kugira ngo intego bihaye ibashe kugerwaho.

Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice, yagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2018/2019 ubwitabire mu kwivuza mu baturage b’Akarere ka Kamonyi bwageze kuri 88.1% hanyuma abagera kuri 12% bo bakaba batarabashije kwitabira.

Kayitesi asobanura ko abo baturage bagera kuri 12% bativurije kuri mituweri kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba bamwe batarabasha kumenya akamaro kabyo, hakaba bamwe bagaragaje ubushobozi buke ndetse ikindi gikomeye akaba ari uko hari umubare w’abaturage wagiye wimukira mu bindi bice bitari mu karere ka Kamonyi.

Kayitesi agira ati: “Muri gahunda zacu tuba twahize ko nibura buri munyarwanda wese aba akwiye kugira uburyo bwo kwivuza kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza ariko ntitwabashije kubigeraho kubera ko hagaragaye umubare w’abagera kuri 12% batitabiriye hanyuma 88% baba ari bo bitabira gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mituweri). Muri abo bose twabonye ko byatewe no kudasobanukirwa akamaro kabyo, kubura ubushobozi ndetse no kwimuka kwa bamwe.”

Hagamijwe kurushaho kuziba icyo cyuho ndetse no kugera ku muhigo uba wahizwe ungana na 100% mu mwaka wa 2019/2020, Kayitesi avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga bugamije kuganiriza abaturage ibyiza byo gukoresha ubwisungane mu kwivuza.

Akomeza avuga ko bari kubigeraho binyuze mu gukorana n’amatsinda, hakaba gukorana na ba Mutwarasibo mu midugudu, bukanyuzwa mu Nteko z’abaturage ndetse bukananyuzwa mu bimina by’abaturage aho bahurira kenshi.

Nk’uko abishimangira, Kayitesi asanga urugendo barimo ari rwiza kuko abagera kuri 49.1% bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi bikomeje kugira ngo hatazagira usigara kandi bikorewe ku gihe.

Avuga ko urwo rugamba bazarutsinda bifashishije gufasha abatishoboye bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, hari ukwifashisha abaterankunga b’akarere muri iyo gahunda nka ‘Bureau Social ya Gitarama’ ndetse n’umuryango ‘Good Neighbors’ usanzwe ubatera inkunga.

Aka karere ka Kamonyi kandi hashize igihe gito gahembye imwe mu mirenge, Utugari n’Imidugudu byitwaye neza kurusha ibindi mu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.