Kamonyi: Huzuye uruganda rutunganya ikigage rwatwaye miriyari 1Frw

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 04-08-2020 saa 16:33:43
Biteganyijwe ko uruganda rutunganya ikigage ruzatangira gukora mu mpera za Nzeri 2020

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Kamonyi areba uko imishinga ihagaze, no kujya inama ku cyakorwa ngo ibikorwa byihutishwe birangire.

Muri iyo mishinga yasuwe harimo uw’uruganda ruzatunganya ikigage rwubatswe na Sosiyeti y’Ishoramari mu Ntara y’Amajyepfo (SPIC) muri Bishenyi mu Murenge wa Runda.

Sosiyete y’ishoramari y’Intara y’Amajyepfo (SPIC) igizwe n’abikorera bo muri iyo Ntara n’ubuyobozi bw’uturere tuyigize, ikaba yarashoye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari.

Imirimo yo kubaka no gusoza urwo ruganda irarimbanyije, bikaba biteganyijwe ko uruganda ruzatangira gukora mu mpera za Nzeri 2020.

Aha Guverineri w’Intara y’Amajyepfo (uwa 3 imbere uhereye ibumoso) ari hamwe n’abandi bayobozi yasuye uruganda ruzatunganya ikikage rwubatse Bishenyi mu Murenge wa Runda

Urwo ruganda rwitezweho na none guzateza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bw’amasaka mu Ntara y’Amajyepfo n’ahandi hose yera mu Rwanda.

Guverineri Kayitesi n’itsinda bari kumwe banasuye imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Ruyenzi-Gihara-Nkoto, ashimangira ko na yo irimo kugenda neza, anasaba rwiyemezamirimo kwihutisha ibikorwa.

Yagize ati: “Uyu muhanda wa kaburimbo wa Ruyenzi-Gihara-Nkoto, imirimo yo kuwubaka iragenda neza, kandi rwiyemezamirimo yihutishe imirimo ikorwe neza cyane ko nta mbogamizi ziri muri uyu mushinga”.

Biteganyijwe ko uwo muhanda uzuzura utwaye miriyari ebyiri na miriyoni 207.

Mu nama n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Tuyizere Thaddée, yagaragarije abitabiriye inama isura y’Akarere mu ngeri zitandukanye n’ikerekezo cy’ubuyobozi mu gukomeza guteza imbere umuturage.

Hano ni ku muhanda wa kaburimbo hafi ya Gare ya Bishenyi aharimo kubakwa umuhanda werekeza ku bitaro by’amaso ku Muganza i Runda

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “Kamonyi: Huzuye uruganda rutunganya ikigage rwatwaye miriyari 1Frw”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.