Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Kamonyi: Hahagaritswe igura n’igurishwa ry’inka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jul 4, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bwamaze gufata ingamba zo guhagarika igura n’igurishwa ry’inka mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo k’indwara y’ubuganga bwo mu gishanga buzwi nka Rift Valley Fever bukomeje kwibasira amatungo.

Abaturage b’Akarere ka Kamonyi barasabwa gukingiza amatungo yabo no gutanga amakuru ku nka zigaragaza uburwayi

Ibyo byashyizweho nyuma y’uko kuva tariki ya 06 Kamena 2018 icyo cyorezo Rift Valley Fever cyatangiye kwigaragaza muri ako karere ka Kamonyi, tariki ya 30 Kamena 2018 hatangira kugaragara ibimenyetso ku nka 8 zapfuye izindi 11 nazo ziraramburura.

Umukozi w’akarere ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo Mwumvaneza Ferdinand atangaza ko aho icyo cyorezo kigaragariye nk’ikibazo bihutiye kubimenyesha Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) nacyo kihutira kubagezaho inkingo zo gukingira amatungo atarafatwa kandi adahaka, bahabwa imiti yo gufuhera amatungo mu biraro ndetse n’ibikoresho byo gupima amaraso akagezwa muri Laboratwari kandi nazo ziza kugaragaza ko ari icyorezo koko k’iyo ndwara cyatangiye kugera  mu matungo.

Nk’uko abisobanura ubusanzwe gukingira bikorwa buri mwaka, muri ako karere ka Kamonyi icyo gikorwa kikaba cyari cyaratangiriye mu mirenge 3 yegereye uruzi rwa Nyabarongo mbere y’uko kihagaragara ariko indi mirenge  itarakingiriwemo amatungo ari yo Rukoma, Nyarubaka, Ngamba na Kayenzi ikaba ari yo yagarayemo icyo cyorezo kibasiye amatungo amwe kikayica andi akaramburura.

Mwumvaneza agira ati Umurenge wa Rukoma ni wo wabonetsemo umubare mmwinshi muri zo nka zapfuye kurusha iyindi, uwa Nyarubaka hapfuye inka imwe, Ngamba hapfa indi nka imwe ndetse na Kayenzi”.

Avuga ko mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’akarere harimo guhagarika ingendo z’amatungo ndetse no guhagarika amasoko agurishirizwamo amatungo afatwa n’icyo cyorezo, hashyirwa imbaraga mu kwirinda imibu ikwirakwiza icyo cyorezo haterwa imiti yatanzwe na RAB igaterwa mu biraro n’ahandi amatungo ari, kandi habaho kwirinda ko izamaze kurwara zakwegerana n’iz’ikiri nzima.

Mwumvaneza akomeza avuga ko itungo ryamaze kugerwaho n’icyo cyorezo cya Rift Valley Fever rigaragaza ibimenyetso birimo umuriro uri hejuru ya 40, kuva amaraso mu mazuru no mu nda y’amaganga ndetse no kwanga kurya.

Inama atanga ku borozi zirimo kwitabira igikorwa cyo gukingiza amatungo yabo, bagasabwa kugura imiti ya RAB iri ku isoko n’igihe ishize bakihutira kugura indi kandi hakabaho kumenyesha amakuru byihuse igihe babonye ibimenyetso by’icyo cyorezo ku matungo.

Gusa yizeza ko uko izo ngamba zirimo gukomeza gushyirwa mu bikorwa ari nako bagabanya ibyago byo gukwirakwira, ku bw’iyo mpamvu akaba asanga bikomeje bityo yazacika vuba muri ako karere.