Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Kamonyi: Amazi n’amashanyarazi bidahagije bibangamiye ishoramari

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 18-02-2019 saa 16:59:15
Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bagiranye ibiganiro na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel ( Foto Kanamugire E.)

Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bagaragarije ubuyobozi ko mu bibangamira ishoramari ryabo harimo y’amazi n’amashanyarazi bidahagije.

Babigaragarije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, mu biganiro yagiranye na bo ku bijyanye n’uruhare rwabo mu iterambere ry’akarere kabo.

Abikorera bavuze ko bazirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ariko bakaba bafite ibikoma mu nkokora imikorere yabo ndetse bikabagusha mu gihombo.

Kampayana Martin nyiri kompanyi yubatse isoko rya Bishenyi ikaba ari na yo igiye kubaka gare, yagize ati: “Ibindi bihugu byateye imbere kubera guteza imbere ishoramari. Hano iwacu ni ko byagombye gukorwa ishoramari rigashingira ku byihutirwa biha akazi abaturage benshi rivamo n’imisoro ituma igihugu gitera imbere, uwashoye imari na we akagira inyungu mu byo yashyizemo amafaranga.”

Yakomeje agira ati: “Twatekereje kubaka isoko rya Bishenyi kugira ngo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byose abaturage babone ahantu hafi babigurisha. Kugeza ubu ishoramari twashyizemo n’imigabane ririmo kugenda biguru ntege kubera ibibazo duhura na byo birimo kuba dukenera amashanyarazi menshi ariko ugasanga aracyari make cyane.”

Murekatete Sylvie ukorera Sosiyete ikorera ku Mugomero, icuruza imboga n’imbuto mu bihugu by’i Burayi na we yavuze ko ikibazo cy’umuriro n’amazi bidahagije gikwiye gukemuka kuko kibangamira imikorere yabo.

Ati: “Icyumba cyacu gikonjesha gikenera guhorana umuriro mwinshi. Iyo tucyakije amatara yose ashobora kuzima. Ikindi ni ikibazo cy’amazi, ibintu twohereza mu mahanga bigomba kuba bifite isuku ku rwego mpuzamahanga, iyo tutabonye amazi bibangamira ubwiza bwabyo bikaduteza igihombo.”

Ibibazo nk’ibi byanagaragajwe n’uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kamonyi Munyankumburwa Jean Marie Vianney, wasabye ubuvugizi kugira ngo ishoramari rirusheho kwihuta.

Ati: “Amashanyarazi yo turayafite ariko afite imbaraga nke ku buryo iyo inganda zihagurukiye rimwe ari ebyiri amatara arazima, tubonye ubuvugizi hakongerwa za ‘transfo’ ishoramari ryakwihuta”.

Guverineri CG Gasana yijeje abikorera gushaka igisubizo cy’amashanyarazi n’amazi afatanyije n’ibigo bishinzwe gukwirakwiza umuriro n’amazi mu nama azagirana n’ababihagarariye mu Ntara y’Amajyepfo.

Akarere ka Kamonyi katangiye kugerwamo amashanyarazi mu mwaka wa 2010. Hafi mu mirenge yose umaze kuhagera ariko abawukeneye baracyari benshi.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwakozwe ku nshuro ya gatanu (EICV5) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR) mu Kuboza 2018, bugaragaza ko amashanyarazi yagiye yiyongera mu gihugu kuva mu 2006. Mu mwaka wa 2018 ingo zari zimaze kuba 34%, na ho mu Karere ka Kamonyi ingo ziwufite zigera kuri 33%.

Abikorera bo mu Karere ka Kamonyi bagiranye ibiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel ( Foto Kanamugire E.)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.