Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kamonyi: Akarima k’igikoni gafatwa nk’urukingo rw’imirire mibi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 29-04-2019 saa 16:28:15
Akarima k'igikoni kabaye umuhigo mu Mudugudu wa Gishyeshye wo mu Murenge wa Rukoma

Umudugudu wa Gishyeshye wo mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi ni umwe mu Midugudu yatoranyijwe mu Karere ka Kamonyi ngo ishyirwemo ibikorwa bitandukanye birimo akarima k’igikoni kuko gafatwa nk’urukingo rw’imirire mibi.

Gahunda yo gushyiraho imidugudu y’intangarugero yatangijwe mu Ntara yose y’Amajyepfo aho hatoranyijwe umudugudu umwe muri buri murenge ngo ukurikiranirwe hafi mu buryo bwihariye bityo, ibikorwa byateganyijwe kuwushyirwamo nibigerwaho mu gihe cyagenwe bizanakorwe no mu yindi isigaye.

Muri ibyo bikorwa harimo no kugira akarima k’igikoni kuri buri rugo karimo imboga z’ubwoko butandukanye mu rwego rwo gufasha abagize umuryango by’umwihariko abana kugira imirire myiza.

Mu Mudugudu wa Gishyeshye utuwe n’abaturage 1525 bari mu ngo 338, umuhigo w’akarima k’igikoni kugeza ubu bamaze kuwesa aho nta rugo na rumwe rutagafite. Abawutuye bavuga ko iyi gahunda bayitezeho kubababera urukingo rw’imirire mibi haba ku bana n’abakuru nk’uko Habanabakize Francois, yabitangaje.

Yagize ati “Kugira ngo abaturage babyitabire ku rwego rushimishije habayeho ubukangurambaga ariko twabonye n’umuterankunga waduhaye umurama wo kubiba ndetse na bimwe mu bikoresho byo kubaka uturima tw’igikoni.”

“Ikindi ni uko twagiye dukorera mu masibo cyane, buri sibo yihaga gahunda abayigize bagahera ku rugo rwa mbere bakarwubakira akarima k’igikoni bakuzuza bagakomeza ku rundi baba ari benshi bakaba bakubakira abantu babiri ku munsi. Nta rugo na rumwe rutagafite, harimo ubwoko bw’imboga burimo amashu, karoti, beterave n’ibitunguru zizatubera urukingo rutuma nta mwana n’umwe ushobora kugira imirire mibi mu mudugudu wacu.”

Atangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutunganya umudugudu w’ikitegererezo muri Mutarama 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yasabye abaturage ko nta wundi ugomba gutuma uyu mudugudu uba uw’Ikitegererezo uretse abawutuye ubwabo bityo, ko bagomba kubiharanira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice ubwo yakoranaga umuganda n’abaturage batuye Umudugudu wa Gishyeshye yashimye intambwe bamaze kugeraho bawutunganya, aho buri rugo rufite akarima k’igikoni, abasaba gukomeza n’ibindi bikorwa biri kuri gahunda.

Mu mihigo ya buri muryango ishyira umudugudu ku rwego rw’ikitegererezo harimo kugira ubwisungane mu kwivuza, ubwiherero n’ubwogero, inzu irimo sima cyangwa ikurungiye, uburiri burimo inzitiramubu, gufata amazi yo ku nzu, kurwanya isuri, kugira akarima k’igikoni no kugira ibiti by’imbuto, kuboneza urubyaro, kuzigama, guca imirire mibi no kuba umuryango uzira amakimbirane.

Hari kandi kugira irerero, imihanda ikoze neza, ubuhinzi n’ubworozi bukorwa neza, gukurikirana gahunda zivana abaturage mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi.

Akarima k’igikoni kabaye umuhigo mu Mudugudu wa Gishyeshye wo mu Murenge wa Rukoma

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.