Kamonyi: Agakiriro kubatswe mu Isanteri ya Bishenyi kagiye kwagurwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 11-03-2019 saa 07:12:09
Agakiriro ka Bishenyi kazavugururwa kongerwemo n'inyubako nshya (Foto Kanamugire E)

Agakiriro kubatswe mu Isantere y’ubucuruzi ya Bishenyi mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kagiye kwagurwa ku bufatanye bw’akarere n’abikorera mu rwego rwo kongera umubare w’abagakoreramo n’ibishobora kuhakorerwa.

Aka gakiriro kakaba karubatswe na Koperative itunganya ibikomoka ku mbaho (KAWCO: Kamonyi Wood Treatment Cooperative).

Kugeza ubu, aka gakiriro gafite ibibazo bitandukanye birimo kuba inyubako zako zitujuje ibisabwa kandi zidahagije, umuriro w’amashanyarazi udahagije, kuba nta mazi arahagera n’ubwiherero rusange butarubakwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Kamonyi, Mukamana Laetitia, yavuze ko ibikenewe gukorwa muri aka gakiriro bikiri byinshi harimo n’inyubako abadozi bazajya bakoreramo ndetse n’inzu yo kumurikiramo ibyakozwe n’ububiko.

Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko mu biteganyijwe gukorwa harimo kwagura aka gakiriro bahereye ku gutunganya inyubako zihari hagendewe ku nyigo yakozwe n’Akarere no kubaka inshya zikenewe no gukomeza gukangurira abanyabukorikori gukorera mu gakiriro.

Umuyobozi uhagarariye abikorera mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie Vianney, aherutse gutangaza ko mu mishinga iteganyijwe izagirwamo uruhare n’abikorera harimo no kubaka agakiriro ka Bishenyi.

Yagize ati: “Akarere ka Kamonyi gafite amahirwe y’ibintu byinshi bishobora gutuma abagashoramo imari batera imbere byihuse. Kuba duturanye n’Umujyi wa Kigali, hari abantu batandukanye bitabira gutura muri aka karere kacu.”

Yavuze ko igishushanyo mbonera cy’ako gakiriro gihari, hatangiye kuzamurwa amazu y’abacuruzi kandi azateza imbere ubucuruzi ndetse ibicuruzwa by’abikorera bikaba biri ahantu hasobanutse.

Kugeza ubu agakiriro ka Bishenyi gakorerwa n’abantu bagera kuri 98 bakorera muri hangari 45 barimo abagore batandatu bonyine. Kuba aho gaherereye ari ku ruhande bituma hari abo bigora kugakoreramo kubera ko hababera kure.

Mu yindi mishinga iteganyijwe harimo uwo kubaka uruganda rukora ikigage mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasaka yera mu Ntara y’Amajyepfo no gufasha abaturage kunywa ikigage gitunganye. Hari kandi uwo gutunganya ibikomoka ku mata kugira ngo umusaruro uboneka muri aka karere we gupfa ubusa.

Agakiriro ka Bishenyi kazavugururwa kongerwemo n’inyubako nshya (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.