Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR basabwe guhagarara neza mu nshingano zabo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 31-01-2019 saa 10:15:24
Komiseri Uwacu julienne yifatanyije n'Abanyakamonyi mu nama y'Inteko Rusange y'Umuryango FPR Inkotanyi (Foto Kanamugire E)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi bibukijwe ko inshingano bafite zidakwiye kuba ku izina gusa ahubwo bagomba kuzihagararamo neza kugira ngo bagere ku bikorwa bikomeye.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Komiseri wa FPR Inkotanyi, Uwacu Julienne, ubwo yitabiraga inama y’inteko rusange yabereye mu Karere ka Kamonyi.

Uwacu Julienne yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko gukorana no kunga ubumwe bizatuma bagera kuri byinshi agasaba buri wese guhagarara neza mu nshingano yahawe.

Yagize ati: “Abari mu nshingano ntituzibemo ku izina gusa. Tugomba kuzibamo kuko tuzumva, dufite ubushobozi n’ubushake ariko tugashyiraho n’uburyo bwo kwisuzuma tutibera kandi bikaba buri gihe, tugahwiturana, tugafatana urunana.”

Yakomeje agira ati: “Amahitamo yacu nta bwo agomba kuba gusa kuyibukiranya tukayavuga ahubwo bikwiye kuba ubuzima bwa buri munsi, gutekereza no gukora ibituganisha kure, gutekereza ku buryo bwagutse ariko no gutekereza ko inzego n’inshingano twahawe twabihawe kugira ngo tugire icyo tugeraho kandi tunabibazwe igihe cyose bibaye ngombwa.”

Uwacu Julienne kandi yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho hakiri indi ntambwe igikenewe guterwa, abwira abitabiriye iyi nteko rusange ko gukoresha imbaraga bafite mu gukemura ibyoroshye ari byo bizabaha imbaraga zo gukemura ibiremereye.

Mu gihe abanyamuryango bahuye bavuga ibyiza byagezweho ngo bakwiye no gufata umwanya wo kuvuga ku bitagenda cyane cyane aho batuye kandi ko hakenewe ubushake n’imbaraga bya buri wese kugira ngo bikemuke.

Komiseri Uwacu yabasabye guhora bazirikana indangagaciro ziranga Inkotanyi ari na zo zatumye hari ibigerwaho byo kwishimira. Ati: “Nituvuga indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda ufite uburere buzima, tuge twibuka ko dufite n’indangagaciro zaranze Inkotanyi mu bihe bikomeye. Ni zo zituma hari ibimaze kugerwaho kandi byishimirwa.”

Abakora mu nzego za Leta, abikorera buri wese, mu rwego akorera yasabwe kugira umusanzu atanga mu kubaka Akarere ka Kamonyi.

Komiseri Uwacu julienne yifatanyije n’Abanyakamonyi mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.