Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kamonyi: Abanyakayenzi basabwe kwerekana ahari imibiri y’abazize Jenoside

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 22-04-2019 saa 17:15:23
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi (Foto Kanamugire E)

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi bakomeje kugaragaza ko babangamirwa no kutamenya aho imibiri y’ababo bishwe iri nyamara hari abashobora gutanga amakuru ku byabaye ariko ntibabikore.

Ibi ni ibyagarutsweho n’abantu batandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba hashize imyaka 25 abaturage bigishwa gutanga amakuru y’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe magingo aya hakaba hari itaraboneka, ni ikibazo gikomeye nk’uko byagarutsweho na Simbizi Justin, umwe mu barokokeye i Kayenzi.

Yagize ati: “Hari amakuru tudafite ku bacu kandi ababikoze ni aba hangaha; kwigisha imyaka 25 abigishwa bakaba badashobora kuduha amakuru ku bacu tutarabasha kubona, ni ikibazo gikomeye. Bamwe bavuze ko basabye imbabazi buri gihe mbabona bafite Bibiliya, ese abo bantu baba basenga Imana cyangwa baca hejuru y’ukuri?”

Murerwa Fancine na we yagize ati: “Nubwo tuvuga ko hari abashyinguwe ariko hari n’abo tutazi aho bajugunywe. Turasaba uwaba azi uwacu wajugunywe akaba ari ku gasozi adufashe aturangire kubera ko iyo twashyinguye abacu turaruhuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, yasabye abaturage b’Umurenge wa Kayenzi kumva ibyo basabwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubikora kuko ngo ari ikintu cyoroshye.

Yabasabye kurushaho kubakira ku kuri bagaragaza amakuru kuko nta bandi bayazi kubarusha kandi bakabikora hagamijwe kurushaho gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda muri rusange.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Rwaka Pierre Claver, wari wari wifatanyije n’Abanyakayenzi muri iki gikorwa, yasabye by’umwihariko abadafunze bo muri uyu murenge bazi aho imibiri yashyizwe kuyigaragaza.

Yagize ati: “Ese koko twahagurutse abantu bo muri Kirwa, bo muri Kayenzi badafunze bazi aho abantu bashyizwe bakahagaragaza bagashyingurwa, icyo kintu kinaniranyeho iki; kuki tutumva ngo duhinduke twikureho n’uwo mutwaro mu mutima. Iyo wemeye guhinduka no mu mutima uraruhuka ukaba umuntu mwiza, umunyarwanda muzima.”

Igikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n’urugendo rwahereye ku biro by’Umurenge wa Kayenzi, abitabiriye banyura ahiciwe abatutsi basaga 130 bakajugunywa mu cyobo kiri hafi y’isoko, rukomereza ahitwa i Kirwa hashyinguye abasaga 70 bakuwe hirya no hino. Ni mu gihe ariko hari n’abandi bagiye bicwa muri uyu Murenge bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.