Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Kamonyi: Abakina imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagenewe ibikoresho by’isuku

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 27-05-2018 saa 11:23:19
Pasiteri Sangwa Deus, Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda ashyikiriza Mukarubayiza Donatille uyobora ikigo CEFAPEC bimwe mu bikoresho by'isuku

Umuryango Special Olympics Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, wahaye abakinnyi b’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu marerero 8 yo mu karere ka Kamonyi, ibikoresho bizabafasha kugira isuku mu mibereho yabo ya buri munsi.

Pasiteri Sangwa Deus, Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda ashyikiriza Mukarubayiza Donatille uyobora ikigo CEFAPEC bimwe mu bikoresho by’isuku

Muri iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018, mu bikoresho by’isuku byahawe aba bakinnyi birimo; amajerekani 400, amabase magana 400 ndetse na kandagira ukarabe 8.

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus yatangaje ko  nyuma yo gutanga amahugurwa ku bantu bita kuri aba bakinnyi ajyanye n’imibereho myiza, byabaye ngombwa ko habaho no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Avuga ko aba bakinnyi bakeneye guhabwa ubufasha mu kurushaho kunoza isuku ndetse bakayigira umuco, akaba  ari yo mpamvu batekereje ko babashyigikira muri iki gikorwa.

Ati Twavuga ko bakenera amazi, ni byo barayafite ariko bakeneye ibikoresho byo kuyavoma, ikindi ni byiza ko bagira isuku, gukaraba, kwiyuhagira bikaba umuco, dusanga na none hakenewe igikoresho cyo gukarabiramo ari yo base”.

Akomeza agira ati Tukavuga ngo kuko bamwe bari mu marerero no mu bigo by’amashuri nk’uko ari 8, aho bahurira reka nibura naho tugende tuhashyira icyo gikoresho (kandagira ukarabe), gituma ibyo baba biriwemo haba gukina no kwandika bakoze mu myanda bakarabe”.

Pasiteri Sangwa Deus avuga ko iki gikorwa bakoze cyo gufasha aba bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe, ari gahunda bari bihaye y’umwaka mu karere ka Kamonyi bizakomeza gukorwa no mu tundi turere twose tw’igihugu.

Mukarubayiza Donatille, umuyobozi w’ikigo CEFAPEC, kimwe mu byita ku bana bafite ubumuga, akaba ari na we ukuriye iyi gahunda yo gutanga ibi bikoresho mu yandi marerero uko ari 7, yashimiye byimazeyo umuryango Special Olympics ku bw’ibi bikoresho babahaye.

Ashimira kandi n’ubuyobozi bw’Akarere bubaba hafi, anavuga ko bazakora ibishoboka byose ibi bikoresho bikagera ku bo bigenewe. Ati Iki gikorwa rero ni ikintu kiza tugomba kwishimira, ibikoresho mubahaye ni byiza, buri muntu uhawe ikintu agomba kubisinyira kugira ngo ababizanye bazabone ko byageze kuri wa muntu wo hasi byagombaga kugeraho”.

Uyu muryango Special Olympics Rwanda, ukaba ukomeje kandi na gahunda yo gushaka abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga izahuza ibihugu byose bibarizwa muri “Special Olympics International” izabera Abu Dhabi muri Werurwe 2019.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

One Comment on “Kamonyi: Abakina imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagenewe ibikoresho by’isuku”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.