Kamonyi: Abahinzi b’imyumbati barakangurirwa guhuza imbaraga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 17-06-2019 saa 16:03:43
Abahinzi ubwabo ni bo biyinikira imyumbati bakayishakira n'isoko (Foto Kanamugire E)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burakangurira abaturage kwibumbira mu makoperative kugira ngo babashe guhuza imbaraga zizatuma babasha gukemura ikibazo k’isoko ry’umusaruro binyuze mu kuwutunganya ubwabo.

Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Kamonyi muri iki gihe babangamiwe n’uko nta soko ryayo bafite mu gihe mu myaka ishize bari bafite ikibazo k’imbuto kubera indwara ya kabore.

Mu bice by’amayaga abaturage bagera kuri 80 bahinga imyumbati ndetse bakayeza cyane, dore ko iri no mu bihingwa byatoranyijwe muri aka karere.

Ndahimana Innocent wo mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko iki gihingwa gifatiye abaturage runini kuko kiri mu bibageza ku bukungu, ariko kuri ubu isoko ryayo bakaba ntaryo bafite kuko nta nganda zihagije zifata umusaruro wabo.

Yagize ati “Imbogamizi ni iz’inganda nke ino aha, ubasha kwinika imodoka ziva i Kigali zikayitwara kuko ababasha kuyijyana ku ruganda ni bake. Ntabwo umusaruro ushobora kubona isoko uko bikwiriye kandi abantu benshi barayihinga kandi ni cyo gihingwa cyatoranyijwe ndetse irahera cyane.”

Imwe mu makoperative yatunganyaga ifu y’imyumbati muri iki gice cy’amayaga yarahombye, uruganda rwa Kinazi narwo ngo rugurira abahinzi bake cyane nk’uko Ndahimana Callixte na we abisobanura.

Yagize ati “Baduhaye uruganda rwa Kinazi ariko rugurira abantu bake, twe rero kuko tutabasha kugurishayo umusaruro wacu tukiyinikira tukagurirwa n’ubonetse wese bitewe n’aho igiciro kigeze.”

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddée, yavuze ko mu gihe hakiri gushakwa uko uruganda rwa Kinazi rwakongererwa ubushobozi, abahinzi na bo bakwiye kwibumbira hamwe bakitunganyiriza umusaruro ubwabo.

Yagize ati “Twari dufite uruganda rwa Kinazi rwayifataga, haje kubamo ikibazo cyo kudafata umusaruro wose bitewe n’ubushobozi bw’uruganda ariko hariho gahunda yo kongera ubushobozi bwarwo rukabasha gufata umusaruro mwinshi. Ariko turimo turabwira amakoperative ngo abe yakwiyegeranya ahuze imbaraga bashobore kwitunganyiriza umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko guhomba kw’amakoperative bituruka ku micungire mibi y’umutungo, ariko bidakwiye guca intege abasigaye.

Ati “Niba uyu munsi koperative yayobowe nabi igahomba abayobozi bakavaho ni ngombwa ko abasigaye biyegeranya bakareba aho baguye n’uko bakongera gukora. Ibyo ntibikwiye kubaca intege.”

Ikiro k’imyumbati kuri ubu kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 170 na 200 kivuye kuri 80 mu gihe gishize. Kuri ubu ngo habonetse umushoramari urimo kubyutsa uruganda rw’ifu rwa koperative yari yarahombye, ku buryo hari ikizere ko amasoko azagenda aboneka.

Abahinzi ubwabo ni bo biyinikira imyumbati bakayishakira n’isoko (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

One Comment on “Kamonyi: Abahinzi b’imyumbati barakangurirwa guhuza imbaraga”

  1. Aha birasaba private Sector investment muri Agribusiness kuko burigihe umusarururo uba mwinshi ukabura inganda ziwugura ngo utunganwe!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.