Kamonyi: Abacuruzi basabwe kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje coronavirusi

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 22-03-2020 saa 17:31:38
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice ( uwa gatatu uhereye ibumoso) n'abahagarariye izindi nzego basuye abacuruzi babasaba kwirinda kuzamura ibiciro

Indwara ya Coronavirus ni icyorezo muri iki gihe cyugarije Isi, abayirwaye mu Rwanda ni 17. Leta yashyizeho ingamba zo kuyirwanya  binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego, izi ngamba zikaba zifasha gukumira ikwirakwizwa ryayo.

Hari bamwe mu bacuruzi bitwaza iki cyorezo bagahenda abaguzi uko bishakiye, kandi mu by’ukuri nta mpamvu n’imwe bafite yatuma bazamura ibiciro.

Mu rwego rwo kureba uko ingamaba zo kwirinda zihagaze no kureba ibijyanye n’ibiciro ku masoko, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasuye isoko rya Musambira, asaba abarema ririya soko kwirinda kuzamura ibiciro kubera inyungu zabo bwite, kuko nta mpamvu n’imwe bafite yatuma bazamura ibiciro.

Meya Kayitesi yagize ati: “Bacuruzi, mwirinde kuzamura ibiciro mwitwaje iki cyorezo cya Coronavirus, mukurikize amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi mukurikize ibiciro bisanzwe”.

Yaboneyeho kwibutsa bariya bacuruzi ko hari ibihano biteganyijwe muri ayo mabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi uzayarengaho ashobora gucibwa amande cyangwa akaba yafungirwa ubucuruzi bwe.

Ku ruhande rw’abacuruzi ndetse n’abaguzi na bo bemera ko ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku byazamutse.

Uwitwa Mukarutamu Dative yari yaje kugura ibiribwa muri iri soko rya Musambira, avuga ko abacuruzi bari kubabwira ko amaduka baranguriramo mu Karere ka  Muhanga n’ahandi ari yo yazamuye ibiciro, ngo iyo bageze mu isoko na bo bagerageza kugira ayo bongeraho kugira ngo badahomba.

Uretse kuba abacuruzi basabwe kutazamura ibiciro uko bishakiye, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice hamwe n’itsinda bari kumwe basanze isoko basanze ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo  zarakajijwe, kuko mu rwinjiriro rw’isoko uhasanga amazi n’isabune buri wese yaba umuguzi cyangwa umucuruzi bakaba bamaze kumenyera ko bagomba gukaraba mbere yo kujya mu isoko, mu rwego rwo kwirinda umwanda n’icyorezo.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iyi ndwara ihangayikishije Isi muri rusange ngo ariko hamwe no gufata ingamba zihamye bizatuma habaho kuyikumira bityo ntikomeze gukwirakwira.

Ati: “Mugire umuco wo gukaraba neza amazi meza n’isabuni, mwirinde guhana intoki mu gusuhuzanya cyangwa mu guhoberana kuko iyi ndwara ya Coronavirus yandura vuba cyane muri ubwo buryo”.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.