Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kaminuza zirasabwa guhindura imikorere zigakora zigamije iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-07-2019 saa 09:25:08
Kwimenyereza umwuga ku bayize bibafasha gushyira mu ngiro ibyo bize bigahuzwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo kuko ari byo bigeza igihugu ku iterambere

Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Prof Hagenimana Fabien avuga ko kaminuza zisa n’izigenda ukwazo, iterambere rikagenda ukwaryo, kandi ngo ubundi kaminuza zigomba gukora zigamije iterambere ry’igihugu.

Padiri Prof Hagenimana ni umwe mu bayobozi ba kaminuza wari witabiriye inama ngishwanama y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho akebura bagenzi be bayobora za kaminuza kwigisha abanyeshuri batagamije gusa impamyabushobozi ahubwo bagamije ubushobozi ku isoko ry’umurimo.

Hagenimana ati: “Hari ibibazo bidakemurwa, kaminuza zigenda ukwazo, iterambere rikagenda ukwaryo ukibaza uzakemura ibibazo biri mu nganda, biri mu kuzamura igihugu ukamubura.”

Abona kaminuza uburyo zikora ubu zisa nk’izishinzwe gutanga impapuro gusa, avuga ko zikwiye guhindura imyumvire zikamenya ko zishinzwe guteza imbere igihugu.

Uyu muyobozi wa INES avuga ko kaminuza zashyize imbere gutanga impamyabumemyi, abanyeshuri na bo baza bakeneye impapuro, bigatuma abiga badatekereza ku iterambere ry’igihugu, ahubwo bakiga bishakira urupapuro.

Agaruka ku ireme ry’uburezi rikenewe mu gihugu hagamijwe iterambere ryacyo kuko ngo n’ubundi ireme ry’uburezi rigaragarira mu buryo uburezi bukemura ibibazo biri mu gihugu, harimo n’ibibazo byo kubona no guhanga imirimo.

Ati : “Gukemura ibibazo ku burezi ni ukwinjira mu iterambere ry’igihugu, kaminuza zigatanga abakozi bashoboye, kaminuza zikigisha mu buryo bureba iterambere aho kwigisha mu buryo bushyira imbere impamyabumenyi.”

Umuyobozi wa INES avuga ko politiki y’imikorere ya za kaminuza ikwiye kuvugururwa kandi uburezi mu byiciro byabwo byose bugacungwa n’urwego rumwe rubishoboye kandi rureberera bose.

Padiri Hagenimana yagarutse ku mpamyabumenyi zikomeje kuba nyinshi mu gihugu ariko ubushobozi ku isoko ry’umurimo bugakomeza kuba buke.

Avuga ko gusubiza ibibazo by’u Rwanda bitagomba guharirwa TVET, ko ahubwo inzego z’uburezi zose zikwiye gushakira hamwe igisubizo k’ibibazo bihari byo kutagira abakozi bahagije bakora mu nganda.

Uyu muyobozi avuga ko gukora bijyana no gutekereza, akanenga ko inganda zikora ukwazo amashuri akagenda ukwayo, ngo ugasanga buri rwego rurakora ukwarwo kandi zagombaga gukora zuzuzanya.

Ati: “Amashuri akwiye kumenya ko afitanye isano n’inganda zazo zikamenya ko zifitanye isano n’amashuri, inzego zombi zigashyira hamwe zigashaka abakozi ku bufatanye.”

Prof Hagenimana asanga inganda zidakwiye gutegereza abazava ku ntebe y’ishuri, ngo zitangire zibajore ko nta cyo bazi gukora kandi nazo nta cyo zakoze ngo abo banyeshuri babone ubumenyi bwuzuye bukomoka mu cyumba k’ishuri n’ubukomoka mu murimo ukorerwa mu nganda.

Ati “Ni gute twakora umurimo w’uburezi inganda zirebera, byarangira zigatangira kutujora ko twasohoye abadashoboye. Ntekereza ariko ko zije tugashyira hamwe mu guha umwana icyo akeneye, abanyeshuri basohoka bafite ubumenyi buhagije bwo mu ishuri no ku murimo.”

Kazawadi Papias, umwe mu bikorera bari bitabiriye inama ngishwanama avuga ko amashuri ya TVET akwiye gufatanya n’inganda mu gutanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Avuga ko ubusanzwe hari icyuho muri TVET kuko usanga hari abiga imyuga bagera imbere bagahura n’inzitizi zo kutabona ubumenyi bifuza, bigatuma bajya gushakira ahandi.

Avuga ko hakenewe ubwuzuzanye hagati y’inzego z’uburezi, inzego z’abakoresha n’abanyamwuga kugira ngo abari mu ishuri babone ubumenyi ku mpande zose bityo basoze amasomo yabo bafite ubushobozi bukenewe ku isoko y’umurimo.

Ati: “Kugira ngo abakozi bafite ubushobozi baboneke ni uko habaho ubufatanye bw’inzego z’uburezi, abikorera cyangwa abakoresha ndetse n’ubunyamwuga. Niba inganda cyangwa abakoresha bahariye uburezi za kaminuza gusa, ubumenyi bukenewe ntibuzaboneka, kuko ba banyeshuri bigira mu ishuri banakeneye imenyerezamwuga mu nganda kugira ngo bashobore kugera ku bumenyingiro bwuzuye mu byo biga.”

Dr Gashumba James, Umuyobozi Mukuru wa RP ashimangira ko inzego zikwiye gufatanya mu burezi kugira ngo abarangiza kwiga bage ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi bukenewe mu nganda.

Avuga ko kaminuza zikwiye kwigisha zitekereza kwagura isoko ry’umurimo, umunyarwanda akaba adakwiye kwiga atekereza gukora mu Rwanda ko ahubwo akwiye gutekereza gukorera aho ari ho hose no mu bihugu by’Afurika cyangwa ku yindi migabane, ibyo bikaba byaturuka ku bushobozi afite bwo gukora.

Ati: “Kaminuza z’ubumenyingiro zikwiye kwigisha abanyeshuri zitekereza ko umwana adategetswe gukorera mu Rwanda ko ahubwo ashobora no kwambuka imipaka akajya gupiganwa ku isoko ry’umurimo muri Afurika n’ahandi.”

Asaba za kaminuza zose zaba iz’abikorera n’iza Leta kwigisha batekereza kwagura isoko ry’umurimo, abanyeshuri bakaba basoza kwiga banashobora gupiganira isoko ry’umurimo imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Kuva mu mwaka wa 2010, abanyeshuri bamaze kurangiza mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro basaga 7 000, bamwe bari ku isoko ry’umurimo abandi bakomeje mu bindi byiciro by’amashuri.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.