Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Kaminuza ya UNIK, umusemburo w’iterambere ry’ubuhinzi muri Ngoma  

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 24-01-2019 saa 17:03:25
Iyi mashini izwi nka automatic planter, ikoreshwa mu gutera ibigori

Imwe mu ntego Kaminuza ya Kabingo (UNIK) yahoze yitwa INATEK yihaye, ni ugufasha abaturage bayituriye guteza imbere ubuhinzi bakora bukajyana n’igihe.

Ni kaminuza yatangiranye intego zo guteza imbere ubuhinzi no kuzamura umusaruro wabwo muri Ngoma, akarere k’icyaro iherereyemo.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri UNIK, Mukarugwiza Batamuriza Joyce, ashimangira ko binyujijwe mu ishami ryigisha ubuhinzi riri muri iyo kaminuza bahawe n’akarere ka Ngoma ubutaka bungana na hegitare 40 na kaminuza yiyongereraho izindi 40 ku bufatanye n’akarere kugira ngo zibashe gutuburirwaho imbuto z’ibigori.

Agira ati: “Dufite hegitare zisaga 80 kaminuza yacu ituburiraho imbuto z’ibigori duhabwa na RAB, nyuma umusaruro ubonetse kuri izo hegeitare utwarwa n’icyo kigo kikazifashisha mu kuzaziha abaturage hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gutanga imbuto”.

Aha ni mu gikorwa cyo gutera imbuto y’ibigori

Mukarugwiza avuga ko muri izo hegitare harimo izo bakodeshamo abaturage bagera kuri 380 kaminuza ikajya ibakoresha inabishyura ariko imbuto zahatuburiwe na zo bagahabwaho izo bajya gutera mu mirima yabo.

Mukarugwiza kandi avuga ko iyo kaminuza inagira uruhare mu kurandura imirire mibi n’indwara ziyikomokaho mu bice ikoreramo bya Ngoma, kuko ifitemo porogaramu yo guhinga imbuto n’imboga kandi ishyirwa mu bikorwa n’abanyeshuri bayo bafatanyije n’abaturage.

Agira ati: “Dufite umushinga wo gukora ubuhumbikiro, kugeza ubu dufite ibiti 70.000 by’avoka, dufite ibiti by’imyembe 50.000, tukagira iby’ipapayi 40.000. Intego y’iyo porogaramu, ni uko iyo izo mbuto zeze zitwarwa n’abaturage bagiye bakoramo akazi kajyanye no kuvomerera, kubagara n’ibindi”.

Mukarugwiza atangaza ko kubera ko ibyo biti by’imbuto bimaze kuba byinshi byatumye batsindira isoko ryatanzwe na NAEB muri gahunda yayo yo kubitera mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko akomeza abisobanura UNIK inafite ibiti by’inturusu 15.000 byagiye biterwa kuri hagitare 10.000 bahawe n’Akarere ka Ngoma ahitwa Gahima. Asobanura ko ibyo bigamije gushyigikira ako karere mu kwesa imihigo.

Nyuma yo kugaragaza inyungu UNIK ifitiye ubuyobozi n’abaturage b’akarere, UNIK inafitiye akamaro abanyeshuri bayigamo.

Mukarugwiza avuga ko abanyeshuri kuva kuri 1-10 muri iryo shami ry’ubuhinzi bagaragaje amanota asumba ayandi mu bijyanye n’izo porogaramu zifasha abaturage bagirwa abayobozi b’iyo mishinga kandi bakiga bakora banahemberwa ako kazi bafite bakunguka ubumenyi no kwiteza imbere.

Aha bagiye gutera ibiti, uwambaye umweru ni Egide Karuranga, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya UNIK

Niyirora Danier umuhinzi uhagarariye bagenzi be mu karere ka Ngoma,nawe ahamya ko UNIK yabagiriye akamaro mu buhinzi bwabo kuko yabakodesheje ubutaka, ikabagenera ibiti 10 by’imbuto kuri buri muhinzi ikodesha ubutaka kugira ngo ajye kubihinga no mu isambu ye.

Avuga ko iyo kaminuza yabafashije kubona amalaboratwari basuzumishirizaho ubutaka bwabo ndetse n’ifumbire bakamenya kubijyanisha.

Niyorora avuga ko ku masite 4 UNIK ikoreraho ubuhinzi abarizwa mu mirenge 2 y’ako karere yatanze akazi ku bakozi ba nyakabyizi bahembwa 1.500 ku munsi, ikagira n’abandi bahoraho bahemberwa akazi bafite bose hamwe bakaba ari 383.

Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ibarizwamo amashami yigisha uburezi, ubukungu, ubuhinzi n’ibindi, yatangiye ari, Ishuri rikuru ry’ubuhinzi ya (INATEK)Kibungo ikaba yaraje kwemerwa na Leta mu mwaka wa 2010.

Iyi mashini izwi nka automatic planter, ikoreshwa mu gutera ibigori

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “Kaminuza ya UNIK, umusemburo w’iterambere ry’ubuhinzi muri Ngoma  ”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.