Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kaminuza ya UGHE yatangaje ibyo izungukira ku Inteko y’Umuco

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 13-10-2021 saa 06:56:10
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza ya UGHE, Rogers Muragije (Foto Inteko y'Umuco)

Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (University of Global Health Equity/UGHE), ikorera i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko hari byinshi izungukira ku Inteko y’Umuco.

Byagarutsweho mu gikorwa cyo kumurika ubufatanye hagati y’impande zombi, ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 12 Ukwakira 2021.

Gutangiza imikoranire hagati ya Kaminuza ya UGHE n’Inteko y’Umuco, byabereye mu Ngoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza ya UGHE, Muragije Rogers, atangaza ko kaminuza yiteze kuzungukira byinshi muri ubu bufatanye.

Ati: “Tuzafatanya muri byinshi kuko icya mbere izi Ngoro ni igicumbi cy’ubushakashatsi, hari byinshi tubona bizadufasha muri ubwo bushakatsi tuzakora. Ikindi kintu gikomeye tuzakoranamo, ni imurika ry’ibyo dukora cyangwa se n’ubwo bushakashatsi n’ibindi byinshi. Uyu ni umushinga wa mbere dukoranye na bo ariko hari n’indi myinshi iri imbere”.

Umuyobozi Mukuru w’Inzu Ndangamurage z’u Rwanda Ambasaderi Robert Masozera avuga ko bishimiye imikoranire n’iyi Kaminuza kuko bizabafasha kumenya uko bakwita kuri bimwe mu byo babungabunze harimo n’inyamaswa.

Ati: “Imikoranire yacu n’iyi Kaminuza ni ingenzi kuko ubufatanye hagati y’aba bantu natwe, buzadufasha kumenya uko bakwita ku nyamaswa ziba mu nzu ndangamurage yitiriwe Richard Kandt”.

UGHE yinjiye mu bufatanye n’Inteko y’Umuco, mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi, umuco n’indangagaciro zawo.

Kaminuza ya UGHE ntiyigisha gusa ahubwo inakora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima mu gihe Inteko y’Umuco ishinzwe kubungabunga umurage, umuco n’indangagaciro zawo no gukora ubushakashatsi.

Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb Masozera Robert (Foto Inteko y’Umuco)

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.