Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yafunzwe burundu
Yanditswe na Imvaho Nshya
Minisiteri y’Uburezi yahagaritse burundu Kaminuza ya Kibungo “UNIK”, yahoze yitwa INATEK, kubera kubera ibibazo binyuranye byari biyirimo byatumaga idatanga uburezi bufite ireme.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, iyo Kaminuza ifunzwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC) n’inama zitandukanye zashyiriweho gukurikirana ko iyo kaminuza yubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yasabwaga kunoza.
Nyuma y’aho bigaragariye ko iyo kaminuza yakomeje kunanirwa kubahiriza imyanzuro yumvikanyweho, Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo guhagarika imikorere yayo mu Rwanda guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2020.
Abayobozi baa UNIK/INATEK basabwe kwishyura ibirarane bafitiye abanyeshuri haba mu rwego rw’amasomo cyangwa urw’imari bakanabafasha kubona izindi kaminuza zibakira, bakaba banasabwa gukorana bya hafi na HEC mu gutegura inama zigenewe abanyeshuri kugira ngo basobanurirwe byimbitse umwanzuro wafashwe.
Abayobozi kandi bagomba gukemura ibindi bibazo byose bafitanye n’abakozi cyangwa abanyeshuri, ku bakozi bafitanye amasezerano bakayasesa mu buryo bwubahirije amategeko, hanyuma bagatanga raporo kuri Minisiteri y’Uburezi bitarenze tariki ya 15 Nyakanga 2020.
Birakwiye ko abanyeshuri vayigagamo mu myaka itandukanye bafashwa kubona aho bakomereza amasomo yabo cyane ko nta ruhare bagize mu bibazo byatumye ifungwa. Rwose ibyo bititaweho byateza ingaruka nyinshi ku banyeshuri ndetse bakabera n’umuzigo igihugu bityo njye nkaba numva Leta/Minisiteri y’Uburezi yabyinjiramo by’umwihariko.
Murakoze
Niba hari abantu bahize cg bari bagikomeje kuhiga bafashwe kubona ibyangombwa byabo nka za academic transcripts n’ibindi…