Kaminuza ikunzwe mu Bwongereza igiye gufungura ishami mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 27-04-2021 saa 18:14:19

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Coventry (Coventry University Group), imwe muri Kaminuza zubatse izina rikomeye mu Bwongereza no mu ruhando mpuzamahanga, bwatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira ishami ry’iyo kaminuza  rya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Inzego zitandukanye mu Rwanda zahaye ikaze iyo kaminuza yifuje gushyira iyicaro cyayo gikuru cy’Afurika mu Murwa Mukuru wa Kigali. Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Clare Akamanzi, yagize ati: “Murakaza neza mu Rwanda!”

Biteganyijwe ko iryo shami rizafungurwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2021) yitezwe kuba muri Kamena uyu mwaka.

Icyicaro gikuru cy’iyo Kaminuza kizaba kibarizwa mu nyubako ya Kigali Heights iherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, ikaba ari inyubako iteganye na Kigali Convention Centre.

Ubuyobozi bwa Coventry University buvuga ko gahunda yo gufungura ishami mu Rwanda igize umushinga wagutse w’iyo kaminuza wo kwagura amashami mu mahanga no kuyateza imbere mu bijyanye n’uburezi bufite ireme. Intego nyamukuru ni iyo kwegereza serivisi abagenerwabikorwa b’iyo kaminuza ku Isi yose, ishami rishya rikaba rigiye gukurikira iryashinze imizi i Dubai n’irya Singapore.

Ikindi kigenderewe nanone ni ukwegereza ubunararibonye mu myigishirize, ubushakashatsi ndetse n’ubucuruzi biranga iyo kaminuza kuva yashingwa mu mwaka wa 1987.

Icyicaro cy’iyo Kaminuza muri Afurika cyitezweho gukorana intego yo gutsura umubano n’ibindi bihugu byo ku mugabane ndetse no gushyigikira umubano usanzwe mu bihugu bimwe na bimwe.

Ni ishami ryitezweho guteza imbere ubushakashatsi, gahunda zigamije guteza imbere Isi yabaye nk’umudugudu, gukorana n’ibigo bitandukanye mu guhanga udushya, bikazakorwa binyuze mu bufatanye na z’Ambasade, ibigo bya Leta, ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza n’inzego z’abikorera.

Iyi kaminuza izakorera mu nyubako ya Kigali Heights mu Mujyi wa Kigali

John Latham CBE, Umuyobozi Mukuru wa Coventry University Group, yagize ati: “Nishimiye intambwe tumaze gutera mu rugendo rwo gutangira ibigo biduhagarariye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Iryo shami riri mu murongo wa gahunda za Guverinoma y’u Bwongereza yo gushyigikira uburezi mpuzamahanga, kandi rigiye kuba igisubizo ku mahirwe twabonye yiyongera ku Mugabane.”

Yakomeje gira ati: ” Afurika ifite ubwiyongere bw’abaturage biganjemo urubyiruko, n’ibihugu biri mu bifite umuvuduko w’ubukungu wihuta cyane ku Isi. Ishami ryacu ry’Afurika rigiye kwiyunga ku yandi mashami amaze kuba ubukombe, irya Singapore ndetse n’irya Dubai, yose atugeza ku ntego yo kuba Kaminuza itanga umusaruro ushyitse ku rwego mpuzamahanga.”

John Uwayezu, Umuyobozi ukuriye Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe bucuruzi Mpuzamahanga muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, na we yagize ati: “Nejejwe n’iri shami ry’Afurika kuko rijyanye na gahunda za Leta y’u Bwongereza zigamije kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati yayo n’iy’u Rwanda. Ishoramari mu bumenyi iteka ritanga umusaruro ushimishije ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu ndetse no gutanga umusaruro. Mboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda uburyo yiyemeje kutadohoka mu gushora imari mu baturage.”

Coventry University ni kaminuza y’ubushakashatsi ya Leta, iherereye mu Mujyi wa Coventry mu Bwongereza, ifite inkomoko ihera mu mwaka wa 1843 ku Ishuri ryisumbuye ry’ubugeni n’ubukesha ( Coventry School of Arts and Design). Hagati y’umwaka wa 1970 n’uwa 1992, iryo shuri ryahindutse Ishuri Nkomatanyamyuga (Lanchester Polytechnic- Coventry Polytechinic) ari na ryo ryahindutse kaminuza nyuma yaho.

Ni yo Kaminuza ikomeye cyane muri Kaminuza ebyiri zigezweho ziboneka mu Mujyi wa Coventry, ikaba iya mbere ifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere mu Bwongereza ndetse iri no ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Kaminuza nini muri icyo Gihugu, n’iya Kane ku rutonde rw’izibarizwa hanze y’Umurwa Mukuru wa London.

Mu Bwongereza gusa ifiteyo amashami abiri y’ingenzi rimwe riherereye mu Mujyi wa Coventry aho ibikorwa byayo byinshi bibarizwa, ndetse n’irindi rikorera i London ryibanda cyane ku masomo y’Ubucuruzi n’Icungamutungo .

Iyo Kaminuza inayobora ibigo by’uburezi biyishamikiyeho ari byo CU Coventry, CU Scarborough na CU London na byo byigisha amasomo atangwa mu mashuri makuru. Muri iyo Kaminuza habarizwa santeri 11 z’ubushakashatsi  zizobereye mu nzego zinyuranye uhereye ku bwikorezi ukageza ku masomo y’amahoro.

Mu mwaka wa 2017, Kaminuza ya Coventry yahawe umudali wa zahabu kubera ubudakemwa mu myigishirize (Teaching Excellence Framework/TEF).

Inyubako yitiriwe Frederick Lanchester, ibarizwamo isomero rya Coventry University mu Bwongereza

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.