Kamayirese yasabye Abanyabugesera kudakangwa n’ibura ry’imvura

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 09-11-2018 saa 08:01:04
Minisitiri Kamayirese mu murima hamwe n'abaturage, batangiza igihembwe cy'ihinga

Minisitiri w’Ubutabazi, Kamayirese Germaine asanga Akarere ka Bugesera ari akarere gafite ibiyaga byinshi, bityo kubura kw’imvura ngo ntigukwiye kubuza abaturage guhinga ngo beze.

Minisitiri Kamayirese akaba imboni y’Akarere ka Bugesera, yavuze ko bidakwiye ko abaturage bakomeza kugira imyumvire yo guhinga ari uko imvura iguye kuko hari ubwo ikirere gihinduka.

Yabivuze ejo hashize mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe k’ihinga 2019 A mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, Minisitiri Kamayirese.

Yagize ati “Uyu munsi twahuye kugira ngo dufatanyirize hamwe kureba ukuntu tutagize amahirwe yo kugira imvura nk’ahandi, dutangije igihembwe k’ihinga cya 2019 A dutinze ugereranyije n’ahandi mu gihugu ariko noneho dukoreshe ibikorwa byo kuhira, turibwira ko hari icyo bizamarira abaturage b’uyu murenge wa Rweru.”

Kamayirese Germaine, Minisitiri ushinzwe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ( wa kabiri iburyo) yifatanyije n’abatuye i Bugesera mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe k’ihinga 2019 A ( Ifoto Rose M)

Akomeza agira ati “Mu butabazi rero hazamo no gutabara ahabaye ibiza, ibi bihe bidasanzwe, iki gihe k’izuba cyabaye hano mu Bugesera gishobora kuzateza amapfa, ni muri urwo rwego naje ngo turebe ko hari icyakorwa bitazagira ingaruka mu guteza amapfa mu baturage.”

Minisitiri Kamayirese yasabye abayobozi kwihutisha ubufasha ku bahinzi babuze imvura, bateye imyaka ikanga kumera kubera kubura amazi.

Yagize ati “Tuba dukwiye gukora vuba yaba ari ukuhira kuko niba turangaye ntitwuhire ahantu duhinze ndetse n’abandi baturage bafite amasambu tukareba uko tubafasha na bo bagahinga, bagatera bamara gutera bagahita bavomerera kuko niturenga uku kwezi kwa 11 abaturage bashobora guhura n’amapfa.”

Umwari Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye umufatanyabikorwa ‘Hinga Weze’, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) n’Umuryango w’Abanyamerika ufasha mu bikorwa by’Iterambere (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, aho wabafashije gutanga imbuto y’ibishyimbo ikungahaye ku butare kuko izagira uruhare rukomeye mu kurandura ikibazo k’imirire mibi.

Yabashimiye ku baba hafi umuhinzi mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi no kuba Hinga Weze igira uruhare rukomeye mu gukora uturimashuri abahinzi bigiraho hagamijwe kongera umusaruro.

Yakomeje avuga ko mu Karere ka Bugesera batangiye igihembwe k’ihinga 2019 A batinze kubera ko bagize ikibazo k’izuba, imirima yari yarateguye ariko imvura irabatenguha, avuga ko baticaye gusa ahubwo bishatsemo ibisubizo kimwe bakaba baragifatanyije n’abafatanyabikorwa babafasha kuba batera ariko hakazakorwa n’igikorwa cyo kuhira.

Yagize ati “Uyu munsi nubwo ibigori tutazabasha kubyeza ariko turimo gushyira imbaraga mu gutera ibishyimbo, ikindi twatekereje ko twatera imyaka yihanganira izuba tukaba twarahisemo gushyira imbaraga cyane mu gutera igihingwa k’imyumbati ndetse no guhinga ahantu hegereye amazi dushishikariza abaturage gutera ibijumba byera vuba, batera imboga, batera inyanya, kugira ngo turebe yuko twahangana n’iki gihe k’izuba bityo, akarere kacu ntituzahure n’inzara.”

Minisitiri Kamayirese mu murima hamwe n’abaturage, batangiza igihembwe cy’ihinga

Asaba abaturage gukora cyane guhinga ahegereye amazi, abadafite imbuto y’imyumbati hari uburyo akarere kateganyije ko bakwishyira hamwe bakegeranya amafaranga bakagezwaho imbuto y’imyumbati.

Shyirambere Oswald, Umuyobozi muri RAB ukora mu ishami rijyanye no kuhira yasabye abaturage kwishyira hamwe ndetse aho bishoboka hose bagahinga hafi y’amazi kugira ngo byorohe kubaha ubufasha.

Yibutsa abaturage ko ibihe byagiye bihinduka bakaba bagomba kugendana na byo bashyira imbere ibikorwa byo kuhira.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize nkunganire mu buryo bwo kuhira aho umuntu agaragaza ubuso bwe akaba yakunganirwa kugeza kuri kimwe cya kabiri kuri gahunda yo kuhira.

Bamwe mu baturage barimo Urimubenshi Samuel na Mukamana Claudine bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bashima uburyo nubwo bari bahangayitse kubera kubura imvura banejejwe no kuba abayobozi babegereye bakabahumuriza.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.