Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Kagere yishimiye ko agiye kongera gukinira Amavubi  

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-04-2018 saa 09:02:18
Kagere Meddie ubwo yari arimo kurahira nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kagere Meddie, rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia muri Kenya akaba yarigeze gukinira ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yahawe ubwenegihugu  nyuma y’imyaka 4  we na bagenzi be bakinira ikipe y’igihugu babwambuwe.

Kagere Meddie ubwo yari arimo kurahira nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Uyu rutahizamu waciye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura, Police FC na Rayon Sports  mu Rwanda yarahiye ku mugaragaro  ejo hashize tariki 24 Mata 2018 mu karere ka Nyarugenge nyuma y’umunsi umwe harahiye abandi barimo Peter Otema ukinira Musanze FC, Mugabo ukinira Mukura, Mbaga Jimmy  n’abandi.

Kagere ubusanzwe ukomoka muri Uganda yageze mu ikipe y’igihugu mu 2011. Kuri we ngo kubona ubwenegihugu byamushimishije cyane kuko agiye kongera gukinira ikipe y’igihugu. Ati “Numvaga bimbabaje kubona abandi   bakinira ikipe y’igihugu nge sinkine kandi narabishakaga cyane, kuko ni ho ntuye  kandi nange nabonaga hari icyo nshoboye”.

Kagere yagize icyo avuga ku kuba, ikipe ye ya Gor Mahia iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports yo mu Rwanda yakiniye, Yanga    yo muri Tanzania na USM Alger yo muri Algeria mu mikino y’Afurika. Ati Buri kipe iri hano irakomeye ubwo rero yaba Gor Mahia cyangwa Rayon Sports ni ugushaka insinzi kugira ngo  baranire kujya muri ¼ cyangwa se kugera ku mukino wa nyuma”.

Nyuma yo guhabwa ubwenegihugu  bwa burundu, Kagere Meddie uyu munsi tariki 25 Mata 2018 ni bwo asubira muri Kenya aho agomba gukomeza imyiteguro n’ikipe ye kuko tariki 06 Gicurasi 2018 izaza mu Rwanda gukina umukino ubanza  na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu ufite imyaka 31 nta bwo aza kugaragara mu mukino wa shampiyona ikipe ya Gor Mahia iza gukina na  Chemeli Sugar uyu munsi tariki 25 Mata 2018. Gusa iyi kipe ya Gor Mahia ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona  n’amanota 25 aho mu mikino 9 imaze gutsinda 8 ikanganya 1, ikurikiwe na  Mathare United ifite amanota 23 ikaba imaze gukina imikino 12.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.