Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Kagame yujuje imyaka 61, dore ubutumwa abakomeye n’aboroheje bamwoherereje

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 23-10-2018 saa 14:43:58
Perezida KagamePaul

Ubutumwa bwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’imyaka 61, buracicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru w’u Rwanda yavutse mu mwaka wa 1957, avukira mu Karere ka Ruhango.

Yakuriye muri Uganda mu buzima bw’ubuhunzi, aza kugaruka ayoboye ingabo zabohoye igihugu.

Ingabo za RPA yari ayoboye, ni zo zabohoye u Rwanda zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gihe yabaye Minisitiri w’Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu, ari na Visi-Perezida wa Repubulika.

Nyuma y’imyaka itandatu, Pasteur Bizimungu yeguye ku mwanya wa Perezida, aramusimbura.

Paul Kagame yayoboye inzibacyuho y’imyaka 3 (2000-2003), amatora ageze arayatsinda.

Yayoboye manda y’imyaka 7, irangiye atorerwa indi, abanyarwanda bongera kumutorera indi muri 2017.

Uko yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu n’uko yayoboye igihugu, ni byo bamwe bagarutseho.

Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y’amavuko

Uwitwa Yummy-N-Fresh avuga ko hejuru y’imiyoborere ye myiza, anamukundira ko akunda siporo.

Mu butumwa bumwifuriza isabukuru nziza yanyujije kuri Twitter, yashyizeho n’amafoto ye anyonga igare.

Soma: Siporo ikwiye kuba umuco – Kagame

Unity Club, ihuriro ry’abagize guverinoma n’abigeze kuyibamo n’abo bashakanye, na yo yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko iti, “Tuzahora tuzirikana imiyoborere yawe yuje kureba kure kandi tukwifurije kuramba. Tukuri inyuma mu guteza imbere igihugu cyacu. Urakarama.”

Naho Umuryango Imbuto Foundation wabwiye Perezida Kagame uti, “Uyu munsi twizihiza ubuzima bwawe n’ubugwaneza bwawe n’ingoga ugira mu gukorera igihugu.”

Aimable Kanani we yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri papa wacu. Turakwishimiye Perezida.”

Umunyamakuru Eugene Anangwe we yavuze ko mu kiganiro cye In Focus aza kuba afite amakuru adasanzwe, maze uwitwa Eugene Iyamuremye aramubwira ati “Nizere ko ari ukwishimira isabukuru y’amavuko y’intwari yacu nyakubahwa Paul Kagame.”

Yongeyeho ko yishimira uko u Rwanda rumeze ndetse akaba aniteguye kururwanirira, bitewe n’uko Perezida Kagame aruyoboye.

View this post on Instagram

Happy #birthday president #kagame wi rwagasabo

A post shared by rw_photo_genic ?? (@rwanda_photo_genic) on

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.