Kagame yitabiriye inama ya AU yiga ku mutekano muri Libya na Sudani

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-04-2019 saa 19:25:19
Perezida Kagame mu nama yiga ku bibazo bya Libiya na Sudan

Perezida Paul Kagame ari i Cairo mu Misiri, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU.

Iyo nama iriga ku mutekano mu bihugu bya Libya na Sudani, izwi nka “AU Troika Summit”.

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Misiri Abdel Fatah el-Sisi uyoboye AU, yitabirwa na Perezida Paul Kagame nk’uwari uyoboye AU umwaka ushize, ndetse n’Igihugu cy’Afurika y’Epfo kizayobora uyu muryango umwaka utaha.

Harimo kandi Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Mahamat Faki.

Afurika y’Epfo kuri ubu ifite n’umwanya udahoraho ku buyobozi bw’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano (UNSC) mu mwaka wa 2019-2020, kandi ibibazo bigiye kwigwaho byagejejwe muri UNSC.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe Moussa Mahamat Faki, aherutse gusohora itangazo ryamagana ifatwa ry’ubutegetsi mu Misiri n’igisirikari, nyuma yo guhirika Perezida Omar el Bashir.

Igisirikari cyafashe ubutegetsi, gishyiraho Leta y’inzibacyuho izayobora igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri, Faki akavuga ko ibyo ari ukwica Itegeko Nshinga. Kanda hano urebe itangazo yasohoye riri mu Cyongereza. 

Omar el Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi muri Sudan, yahiritswe n’igisirikari kuwa 11 Mata 2019, ariko abamuhiritse na bo bahura n’imyigaragambyo y’abaturage ibasaba kuvaho kuko bashaka ubuyobozi bwa gisivili.

Muri Libiya ho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) riravuga ko abantu 264 bamaze kwicwa mu gihe abandi 69 bakomerekejwe, kuva hadutse imirwano y’abapfa ubutegetsi kuwa 4 Mata 2019.

Khalifa Haftar uri mu basirikari bagejeje Col Mouamar Gadhafi ku butegetsi mu 1969, ariko akaza no kuba mu bamurwanyije muri 2011, mu ntangiriro z’uku kwezi yatangije imirwano yo kurwanya Leta yemewe na Loni.

Iyo Leta yemewe na Loni izwi nka Government of National Accord (GNA), Faftar yategetse ingabo ze kuyitsimbura mu Murwa Mukuru Tripoli, iyo mirwano ipfiramo abasirikari ku mpande zombi.

Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) riravuga ko ubwo bushyamirane hagati ya GNA n’ingabo za Libyan National Army (LNA) ziyobowe na Haftar, bumaze gukura mu byabo abasivili ibihumbi 32.

Kuwa mbere tariki 22 Mata 2019, Uwungirije uhagarariye Loni muri Libiya, Maria do Valle Ribeiro, yasabye Loni kongera ubufasha kuko umubare w’abakuwe mu byabo n’iyo mirwano barushaho kwiyongera.

Perezida Kagame mu nama yiga ku bibazo bya Libiya na Sudan

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.