Kagame yayoboye inama ngishwanama ku kibazo cya Congo

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 17-01-2019 saa 16:54:27
Abashyigikiye Martin Fayulu muri DRC bavuga ko yibwe amajwi. Ibi bazo byatewe n'aya matora biri mu byigwaho n'abitabiriye inama ya AU

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU, yayoboye inama ngishwanama yo mu rwego rwo hejuru y’Abakuru b’Ibihugu yiga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.

Ni nyuma y’uko muri iki gihugu hakunze kuba imbogamizi zinyuranye mbere y’amatora ahaherutse, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

Iyi nama yabereye Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro gikuru cya AU, kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2018.

Perezida Kagame yashimiye abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama, ati “Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari hano bahagarariye imiryango yacu mu karere, bazanye ubuhanga n’ubunararibonye bakuye mu bice bitandukanye by’umugabane wacu.”

Atangiza iyi nama yavuze impamvu yayo, ati “Icyo tugiye kuganiraho hano, nta bwo ari gishya kuri buri umwe muri twe. Twatekereje ko byaba ngombwa kugira iyi nama ngishwanama y’abayobozi kugira ngo twite ku bibera muri kimwe mu bihugu byacu, kiri ku mugabane wacu […] Abaturage n’abayobozi b’icyo gihugu biteze ko abaturanyi n’ibindi bihugu ku mugabane bazagaragaza gufatanya na bo no gukorana na bo mu kugera ku gisubizo k’ikibazo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yahuye nacyo”.

Kagame yavuze ko muri iki gihugu haherutse kuba amatora, ariko haba mu gihe cya mbere y’uko ayo matora aba, mu gihe yabaga na nyuma yayo, habaye inzitizi.

Ati “Navuganye n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, ndetse cyane cyane na bamwe mu bayobozi bo ku mugabane wacu, benshi muri bo ni abaturanyi ba Congo, abandi bafite izindi mpamvu z’ingenzi zituma barebwa n’iyi gahunda n’ibiganiro. Twasanze rero muri uko kuvugana ko duhuye nk’uko turi hano, dushobora kubona uburyo bwo kumva kimwe uko iki kibazo kiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi byabahesha uburyo bwo kugira icyo bamarira banafasha mu kubona igisubizo ku mbogamizi iki gihugu cya Congo cyakunze guhura na zo.

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’Ibihugu bigize SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo) ko ubwo yabahamagaraga bari baramaze gutera intambwe mu gushaka uko iki kibazo cyakemurwa, bakemera ko bafatanyije n’abandi bayobozi bo mu karere bahuye mu nama ngishwanama nk’iyi habaho guhuriza hamwe imbaraga.

Ati “Iyo tudahuye nk’uku dushaka ibisubizo ku bibazo byacu, ibibazo by’umugabane wacu, ni uburyo bumwe bwo gutumira abo hanze, abantu bo hanze y’umugabane wacu, kubyinjiramo bakaba ari bo batangira akazi bagerageza kudushakira ibisubizo. Uburyo bumwe bwo kurwanya ibi, natekereje ko ari ukugira iyi nama”.

Yavuze ko mu gutegura iyi nama, yanahamagaye Perezida Joseph Kabila Congo, akanamwoherereza n’ubutumire, akaba yaramubwiye ko yifuzaga kuyibamo na we, ariko kubera ikibazo gihari kinigirwa muri iyi nama atashoboye kuhagera.

Gusa Kabila ngo yasezeranyije Kagame kohereza itsinda muri ibi biganiro, abarigize bashobora no gutanga ishusho y’ikibazo uko giteye, kandi avuga ko bashobora kuba biteze ko abari mu nama batanga ubufasha bwabo ku byo bagerageza (Congo) kugeraho.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Tshisekedi Felix ari wegukanye insinzi mu matora ya Perezida yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018, havuka ibibazo bishingiye ku kuba Martin Fayulu bari bahanganye yaravuze ko yibwe amajwi.

Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi yaregeye Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga asaba ko amajwi abarurwa bundi bushya, avuga ko yatsinze n’amajwi 61%.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Tshisekedi Etienne yatsinze n’amajwi 38%, akurikirwa na Fayulu n’amajwi 34%.

Kuwa Kabiri tariki 15 Mutarama 2018, abajyanama mu mategeko ba Fayulu basabye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga gutegeka ko ibarura ry’amajwi risubirwamo.

Abashyigikiye Martin Fayulu muri DRC bavuga ko yibwe amajwi. Ibi bazo byatewe n’aya matora biri mu byigwaho n’abitabiriye inama ya AU

Inkuru yabanje: DRC: Hagiye kubaho ihererekanya ry’ubutegetsi bwa mbere mu myaka 59

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.