Kagame yavuze uko igihugu cyatembaga amaraso mu 1994 cyiyubatse

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 12-04-2019 saa 07:48:16
Perezida Kagame mu biganiro by'abayobozi ba NBA

Perezida Kagame ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye isangira ry’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri icyo gihugu (NBA).

Mu kiganiro yagiranye na John King, Umunyamakuru wa CNN bahahuriye, yamubwiye uko u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rukataje mu rugamba rwo kwiyubaka.

Ati, “Imyaka 25 ishize igihugu cyarapfukamye, cyarashegeshwe bikomeye, nta bikorera, nta serivisi za Leta, yari imivu y’amaraso gusa itemba mu gihugu.”

Byari bigoye kuri RPF-Inkotanyi kumenya aho ihera yubaka igihugu, kuko inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zari zarasenyutse, bisaba kubaka buri kimwe uhereye ku busa, nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

“Twatangiye dushyira hamwe uduce dutatanye, twongera kunga abantu, kubaka ubutabera, umutekano, kubaka amashuri.”

Umukuru w’u Rwanda yasobanuye ko mu myaka 12 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hubatswe ubutabera bwa Gacaca bushingiye ku muco w’Abanyarwanda, aho yemeza ko bwatanze umusaruro ushimishije.

Ati, “Twaciriye imanza abantu basaga miliyoni. Twasubije amaso inyuma mu bumwe bw’abanyagihugu, ubutabera bwaratanzwe, habayeho no kubabarira.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu cyerekezo cyo kwiyubaka rwiyemeje, aho rukenera gukorana n’ibihugu by’amahanga muri urwo rugendo, birimo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Yavuze ko u Rwanda n’Afurika bifite ubushake bwo gukorana neza n’amahanga, ariko ko byose bihera mu kuba Abanyafurika bumva neza iyo mikoranire n’icyo ikwiye kubamarira.

Ati, “Ubu Afurika irajwe ishinga no gukorana n’indi migabane, hari byinshi abanyamahanga bafasha Afurika ariko n’Afurika hari byinshi yafasha amahanga.”

Yunzemo ati, “Uyu ni wo mwanya wo gushora imari muri Afurika, ntabwo mukwiye gutegereza, mushore imari ubu ngubu muzamurane n’Afurika.”

Mu kwiyubaka kw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa, Perezida Kagame avuga ko hashyizwe imbere ubumwe bw’abanyagihugu bushingiye ku kwizerana no kwizera abayobozi babo.

Avuga ko iyo abantu bunze ubumwe kandi bakagira ubuyobozi bwiza, bashyira hamwe bakiteza imbere, ubu u Rwanda rukaba rwifuza kongera ingufu mu gukorana n’amahanga mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka.

Perezida Kagame mu biganiro by’abayobozi ba NBA

Muri uru ruzinduko arimo kugirira muri Amerika, Perezida Kagame yanaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, i New York ku cyicaro cy’uyu muryango.

 

Perezida Kagame na Antonio Guterres i New York ku cyicaro gikuru cya Loni

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.